October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kicukiro- Niboye: Umupfumu yijeje ibitangaza abaturage ngo arabavurira umurwayi amugwa mu maboko- Ivuguruye

YASUWE 16 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Gashyantare 2020, mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro umugabo witwa Niyonteze Jules wari ufite imyaka 34 y’amavuko wakoraga akazi k’ ubumotari wari ucumbitse muri uyu Mudugudu yitabye Imana aguye ku mupfumu bari bamujyanyeho ngo amuvure nk’ uko ababanaga nawe mu gipangu yari acumbitsemo babitangarije rwandanews24 ubwo yahageraga.

Uyu mugabo Niyonteze Jules ngo yafashwe ku wa gatatu w’iki cyumweru taliki ya 26 Gashyantare 2020, kuva uwo munsi ngo yari ari mu nzu hakinze adasohoka. Ejo ku wa gatanu ngo nibwo abaturanyi babonye ko amaze iminsi adasohoka kandi hakingiye imbere, bahise bafata icyemezo cyo kwica urugi kugirango barebe ikibazo yaba yaragize nk’uko abaturage babibwiye rwandanews24.

Uyu muryango ni uw’ nzu avuriramo akanabamo

Umwe mu bishe urugi witwa Nyandwi yabwiye rwandanews24 ko batunguwe no kumva ko yarembye kandi baherukana ari muzima. Yagize ati: “Umugore witwa Odetta yarambwiye ngo Niyonteze amaze iminsi adasohoka, none ngo nimbafashe mbicire urugi barebe niba akiri muzima.”

Yakomeje avuga ko basanze umuntu yararembeye mu nzu, Odette ngo ababwira ko baherukaga kuvugana ku wa gatatu amubwira ko arwaye umutwe kandi umumereye nabi.

Uyu mugore witwa Odette bakunze kwita Maman Gore, abaturage batandukanye bamushyize mu majwi bavuga ko ariwe uzi iby’urupfu rw’uyu mugabo kuko bigaragara ko ari nawe ufite amakuru ye yose, bamwe bavuga ko ari umugore yari yarinjiye, abandi bakavuga ko yari indaya ye atari yaramucyuye.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Sovu bari bashungereye

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi bivugwa n’aba baturage, uyu Odette uzwi nka Maman Gore yabwiye rwandanews24 ko ari umuturanyi we bisanzwe, ibyo kuba umugore we cyangwa indaya ye ari ukumuharabika.

Yagize ati: “Ntabwo ndi umugore we, ndi umuturanyi we.” Abajijwe uko yafashwe cyane ko ari nawe wagiye kumuvuza ku mupfumu, yagize ati: “Yafashwe kuwa gatatu ataka umutwe, avuga ko urimo kumurya bidasanzwe. Yagiye mu nzu araryama aremberamo kuburyo ejo ku wa gatanu twamukuyemo tugombye kwica urugi.”

Umutesi Claudine w’imyaka 40 y’amavuko ariwe mupfumu Niyonteze yaje kuvuzwaho mugitondo cyo kuri uyu wagatandatu taliki ya 29 Gashyantare 2020, atuye mu Mudugudu wa Sovu, Akagali ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ari naho Niyonteze yaguye,  we ahakana ko ari umupfumu ahubwo ko ari umuvuzi gakondo, yabwiye rwandanews24 ko umurwayi yamugezeho hafi saa tanu za mugitondo azanywe na Odette.

Yagize ati: Niyonteze bamunzaniye bigaragara ko yarembye yanegekaye bigara ko yageze kure. Namusuzumye nsanga ni amarozi arwaye kuko byamufataga bikamutigisa akava amaraso mu mazuru, ariko nahise muha umuti mbona agaruye akajisho kuburyo nahise mbwira abamuzanye ko mbona hari ikirimo guhinduka. Kugera saa cyenda nabonaga arimo gukomeza koroherwa, ariko muri iyo saha ninabwo yaje gushiramo umwuka.”

Umutesi Claudine ahagaze mu muryango iwe aho avurira

Uyu uvuga ko ari umuvuzi gakondo nk’uko afite ibyangombwa bimwemerera kuvura mu buryo bwa gakondo, avurira mu nzu abamo ifite ibyuma 2 na salo akaba ari nayo aryamishamo abarwayi yakira. Abajijwe igiciro cy’amafaranga avuriraho, yakigize ibanga avuga ko biterwa n’icyo umuntu yaje kwivuza kuko ngo avura amahumane, amarozi n’ibisazi. Mu gihe cy’imyaka 7 amaze avura, ngo ni ubwa mbere umuntu amupfiriyeho.

Inzego z’Umutekano zari zihari zirimo Polisi, Dasso ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza RIB, ubutumwa bwahavugiwe bwari ubwo kugana ikigo nderabuzima igihe barwaye ndetse no gutangira amakuru ku gihe igihe babonye ikidasanzwe hafi yabo.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo hamenyekane icyaba cyamwishe, naho uwamuvuraga Umutesi Claudine na Odette wagiye ku muvuza bo bakaba bahise bajyanwa kuri sitation ya RIB ya Niboye ngo batange amakuru iperereza ritangire ku rupfu rwa Niyonteze Jules.

Niyonteze Jules asize umugore n’abana 2, akaba akomoka mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye Umurenge wa Mbazi.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ujye gukorerwa isuzumwa.