October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inzige zageze muri Congo- Kinshasa

YASUWE 42 

Inzige zageze mu gace ka Aru mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Aya makuru avuga ko inzige zagaragaye muri aka gace kuwa 19 Gashyantare 2020 nk’uko byemejwe n’Ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuhinzi muri Aru, Jean-Francois Kamate aganira na AFP.

Kamate yagize ati: “Hari ibyago ko izi nzige zishobora kwiyongera. Zirimo kwangiza buri kimwe cyose gisa n’icyatsi.”

Ibi byemejwe kandi n’impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibihingwa (FAO) kuwa Kane taliki ya 27 Gashyantare 2020.

FAO iti: “Itsinda rito ry’inzige zageze ku mwaro w’Ikiyaga cya Albert hafi na Bunia kuwa 21 Gashyantare 2020 nyuma yo kwambuka amajyaruguru ya Uganda.”

Inzige zari ziheruka kugera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1994. Hari impungenge ko zagera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubusanzwe yazahajwe n’ibura ry’ibiribwa kubera umutekano muke.

Izi nzige kandi zishobora kototera u Rwanda rutari kure y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kugeza ubu inzige zamaze kuyogoza ibihugu birimo: Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Sudani y’Eepfo.