October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abadepite baribaza niba kubaka uruganda rwa Nikereyere ( Nucléaire) nta ngaruka bizateza ku Rwanda

YASUWE 14 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya nucléaire ku butaka bw’u Rwanda, bizafasha igihugu mu bijyanye no kongera ingufu no mu zindi nzego zitandukanye zirimo n’ubuzima.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020, ubwo yasobanuraga iby’Umushinga w’Itegeko ryemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya.

Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya nucléaire ku butaka bw’u Rwanda, aya masezerano akaba yarashyiriweho umukono i Sochi, ku wa 24 Ukwakira 2019.

Hakuziyaremye yavuze ko iki kigo kizifashishwa mu buhinzi binyuze mu bushakashatsi mu kongera umusaruro, gukoresha imirasire mu kubika ibihingwa, mu rwego rw’ubuzima, kikazakoreshwa kandi mu gutanga imirasire mu kigo kivura kanseri mu Rwanda ubu cyakira abantu 150 ku munsi, mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyatangwaga.

Yavuze kandi ko mu burezi hazatangwa amahugurwa mu kubaka ubumenyi mu bya nucléaire, ubu abanyarwanda 50 barimo guhugurwa mu Burusiya.

Yatangaje kandi ko mu gihugu harimo gukorwa integanyagisho irebana no kwigisha amasomo arebana na nucléaire mu rwego rwo kongera umubare w’abanyarwanda babifitemo ubumenyi.

Depite Frank Habineza yavuze ko hakwiye gusobanurwa uko byagenda haramutse habaye ikibazo gitewe n’izi ngufu.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko kubaka uru ruganda nta kibazo bizateza igihugu

Yagize ati “Mu gihe cyashize twagaragaje impamvu nyinshi zimwe zari zirimo y’uko turamutse tugize ibibazo bya nucléaire mu Rwanda, amafaranga ateganyijwe mu guhangana nabyo yangana na miliyoni 10 z’amadorali ubona ko ari make.”

Ati “Turebye ibyabereye mu Burusiya ubona ko ingaruka zarenze igihugu zigera no muri Suède, ese mwarebye ahantu hakubakwa icyo kigo ku buryo haba hatandukanye n’abantu?.”

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge z’izi ngufu kuko ngo hari n’ahandi ziri kandi zitateje ikibazo.

Yagize ati “Iyo umuntu avuze ibya nucléaire abantu bagira impungenge kubera ibyo bibazo byabaye, ariko hari amahame tuzagenderaho kugira ngo ibyo bibazo bitaba ariko no mu gihe bibaye habe hari gahunda ikomeye yafashwe.”

Ati “Twemeranyijwe ko tuzafatanya n’umuryango ushinzwe iby’izi ngufu, kugira ngo umutekano w’aho izo site zaba ziri habe ari ahantu hizewe kandi hatagira ingaruka.”

Yavuze ko hari ibihugu byinshi by’i Burayi bikoresha ubu buryo kandi bitaragira ingaruka.

Yatangaje ko ubu hari inyigo yo kwerekana ahantu icyo kigo kizubakwa mu Rwanda, akaba ari ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Burusiya.