October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Micheal Sarpong agarukanye ingamba nshya mu ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kuva mu bushinwa

YASUWE 34 

Rutahizamu w’umunya-Ghanna wari umaze amezi abiri atandukanye na Rayon Sports yagarutse mu Rwanda akaba nanone aje gukinira iyi kipe ya Rayon Sport yari asanzwe akinamo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare ku i saa 13h30’ nibwo Sarpong yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Changchun Yatai Fc yo mu cyiciro cya kabiri muri Shampiyona y’igihugu cy’Ubushinywa.
Sarpong, ku mpamvu yamuvanye mu Bushinwa yagize ati” Buri mukinnyi wese yakwifuza gukina mu gihugu cy’u Bushinwa, ariko kuri ubu hariyo icyozero kihugarije cya Coronavirus rero no shampiyona yabaye ihagaze kandi urumva ibyo bisubiza umukinnyi inyuma niyo mpamvu abakinnyi benshi twavuyeyo, nanjye navuyeyo mpita nsubira mu rugo mbanza gukemura ibizazo byo mu muryango wange.”

yakomeje avugako agarutse muri iyi kipe ya Rayon Sport gutanga ibyishimo kubafana nkuko byari bisanzwe ndetse asaba abafana ubufatanye bwabo ko kandi ntaho batazagera.

Ati” Nagarutse i Kigali kuko ndacyafite amasezerano ya Rayon Sports niyo mpamvu ngarutse kuyifasha, nubwo mu keba (APR FC) numvise ko arimo kwitwara neza ariko ndagirango mbabwire ko nagarutse aho urugendo rwatangiriye (Rayon Sports) inje kurusoza kandi ntakabuza bizagenda neza. niteguye gukorana neza n’amaraso mashya nka Sugira Ernest na Drissa Dagnogo, tuzashyira hamwe imbaraga twese tuzamure ikipe.”
Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe igice cy’imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, cyarangiye afite ibitego bitandatu.