October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Inama yahuje inzego z’Ubuzima, Akarere na RSSB ku kibazo cy’umubyeyi utaratabawe agiye kubyara

YASUWE 36 

Nyuma y’ikibazo cyabaye ku kigo nderabuzima cya Biguhu, giherereye mu murenge wa Ruganda, aho abakozi bo mu ishami rya mutuelle barangaranye umurwayi bikarangira bimuviriyemo urupfu, kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Gashyantare 2020, mu cyumba mbera byombi cy’akarere ka Karongi habereye inama yaguye, yahuje abakozi b’ibigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima, abaganga, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abayobozi ba RBC, abakozi baturutse ku rwego rw’igihugu bakorera RSSB inafite ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu nshingano zabo, n’ubuyobozi bw’akarere mu gushakira iki kibazo umuti.

Muri iyi nama yatangiwemo ibitekerezo kugushakira iki kibazo umuti, yasojwe bagiriye inama abaganga n’abakozi bo mu ishami ry’ubwisungane mu kwivuza kuba bagira imikoranire myiza, ubundi abakozi ba RSSB n’umuyobozi w’akarere basura abaturage ba Ruganda aho iki kibazo cyabereye, umuyobozi w’akarere atanga ihumure ku baturage.

Umurwayi utifuje ko amazina ye atangazwa,  twamusanze ku kigo nderabuzima cya Biguhu, yakomoje ku bibazo bikirangwa mu ishami rya Mutuelle de sante.

Ati ” Nageze hano ejo hashize, nza umwana arembye, bambwira ko ntacyo bamfasha kuko ntari mfite ikarita ya Mutuelle, bansubije ku kagali kujya gushaka ikarita, mbona ifoto n’ikarita ariko mbura gitifu, gitifu niwe wampamagariye kuri mutuelle ahasaga saa kumi z’umugoroba nahageze mu gitondo aravuga ngo nibavure umwana, kandi umwana ameze nabi ntanikinini arabona, naraje barancunaguza ariko nyuma bemera kumvurira, gusa birababaje kubona warishyuye mutuelle umwana akaba yagupfiraho, bajye bareba ku ndangamuntu nimba umuntu yarishtuye ariko duhabwe serivisi.”

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye muri iyi nama yatanze ibitekerezo n’ubujyanama kuri bagenzi be bakorana mu mashami y’ubuzima.

Mugenga Daniel umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Biguhu, yagaragaje ko ikibazo cyabayeho cyatumye umubyeyi witwa Bellancille ahasiga ubuzima ari uko hagati y’abakozi ba Mutuelle n’abaganga hatabamo guhuza amakuru.

Ati “ikibazo cyabaye ahanini cyatewe no kudahuza amakuru hagati y’abakozi ba Mutuelle n’abaganga bo ku kigo nderabuzima, aho usanga abakozi bakora muri Mutuelle bagendera cyane ku mabwiriza bahabwa n’ikigo bakorera, aho kwita k’ ububabare bw’abarwayi.”

Abaturage mu nteko bakanguriwe gutanga amakuru ku gihe

Icyo kikaba ari imbogamizi, twanagerageje gushaka gukemura mu nama zifata ibyemezo ku ivuriro bikananirana, umukozi wa Mutuelle tukamuhamagara tukamugira inama ariko bikanga, kandi twarifuzaga kubungabunga ubuzima buri mukaga.

Mu nama ya commite de sante ku kigo nderabuzima twakigarutseho kenshi kuko hari ubwo abarwayi bamwe batugezagaho ibibazo by’uko bangiwe kwivuza kubera ko bataye indangamuntu, abafite fotokopi zazo ngo ntizigaragaza amafoto, bikarangira binaniranye, ngo amabwiriza agenderaho ntabyemera, mu bushobozi bw’ikigo nderabuzima tukamufasha akavurwa,  ariko ntagende adahawe serivise.

Dr. Ayingeneye Violette umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye ati ” Ndagira inama abakozi bo mu ishami ry’ubuzima ko bagomba gushyira ubuzima bw’umurwayi imbere y’ibindi byose, nibiba ngombwa Tuzabavura imiti nidushirana, twikopeshe muri farumasi y’akarere, n’amafaranga nataboneka tuzambura Farumasi y’akarere nkuko natwe mu bitaro mbereye umuyobozi dufitiye farumasi ideni, kugira ngo umunyarwanda avurwe.”

Mugenga Daniel umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Biguhu

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Madamu Mukarutesi Vestine, yibanze ku gufata mu mugongo umuryango wabuze umubyeyi, hanafatwa umunota wo kwibuka uwo mubyeyi.

Yagize “ati tubabajwe kandi twifanije n’umuryango wabuze umuntu, kandi uruhinja yasize rurimo kwitabwaho mu bitaro bya Kirinda, aho rurimo guhabwa amata mugihe tukirimo gushaka umubyeyi uzarwonsa.”

Nyuma yo kumenya iki kibazo akarere kihutiye gutabara uruhinja rwasigaye, umwana akurikiranwe, mu bitaro bitaro bya Kirinda akaba ariho arimo kwitabwaho, kandi impamvu y’inama twagiraga ngo tutazagira umuntu twongera kubura kubera uburangare, cyangwa kubera yabuze serivise nziza kugihe.

Mayor yasabye abaturage kurangwa n’urukundo rusanzwe ruranga aabnyarwanda umuryango bakawuba hafi, abasaba kwiga kuzigama make make kugira bazajye babasha gutangira mutuelle de sante ku gihe.

Aha niho ku gigo nderabuzima cya Biguhu

Ibibazo byagarutsweho muri iyi nama byibanze cyane kuri ibi bikurikira:

  1. Ibibazo abajyanama b’ubuzima bahura nabyo byo kubura imiti, kandi abarwayi babagana buri munsi.
  2. Imikoranire mibi hagati y’abakozi ba Mutuelle de Sante n’abakozi b’amavuriro, bituruka kukuba buri umwe arengera inyungu z’ikigo akorera.
  3. Gusangira amakuru ku gihe.

Mu murenge wa Ruganda igipimo cyo gutanga Ubwisungane mu kwivuza kigeze ku kigero cya 89% kuri uyu munsi, bikaba bikigaragara ko imibare ikiri hasi basabwa gushishikarira kuyitanga, kuko uyifite atarembera murugo.

Abakozi baturutse ku cyicaro gikuru cya RSSB kuza gukurikirana ikibazo cy’umurwayi warangaranwe n’umukozi wabo bikamuviramo urupfu, banze kugira icyo batangariza itangazamakuru, barisaba ko rijya gutangaza ibyo ryatangaje mu nkuru zabanje, nyuma yuko rigaragaje iki kibazo bo batifuza ko kijya hanze.

Nyiranzasabayezu Mediatrice yatawe muri yombi kuwa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha, kuri RIB station ya Bwishyura