October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Umukozi wa Mituweli yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kudatabara umurwayi

YASUWE 26 

Umukozi wa Mituweli ku Kigo nderabuzima cya Biguhu Nyiranzasabayezu Mediatrice yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga bikamuviramo kubura ubuzima.

Musanabera Belancille w’imyaka 38, wari utuye mu mudugudu wa Burango akagari ka Nyamugwagwa, yapfuye kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2020 arimo kubyara. Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruganda n’ iki kigo nderabuzima giherereyemo buvuga ko uwo mubyeyi yapfuye bitewe n’imikorere mibi y’ubuyobozi bw’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza ry’icyo kigo.

 

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yahamirije rwandanews24 ko Nyiranzasabayezu Mediatrice umukozi w’ishami rya mutuelle de sante, ku Kigo Nderabuzima cya Biguhu cyabayeho iki kibazo, akaba ari nawe wakiriye umurwayi waje amugana ntamutabare ko yatawe muri yombi kuwa mbere taliki 24 Gashyantare 2020, akaba ari mu maboko y’ Ubugenzacyaha, kuri  station ya  RIB ya Bwishyura

Ati “Nyiranzasabayezu Mediatrice arafunzwe, kuri RIB station ya Bwishyura, akaba akurikiranweho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga, iperereza rikaba rigikomeje, amategeko akaba ateganya ko iperereza rikorwa mu ibanga, iki cyaha kiramutse gihanishwa ingingo ya 244 yo mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu gihe cyaba kimuhamye.”