October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amanota yabakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ndetse na TVET 2019 yasohotse.

YASUWE 36 

Nkuko twari twabibagejejeho mu inkuru yacu y’ubushize,

REB yatangaje igihe amanota yabakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye na TVET 2019 azasohokera

Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Gashyantare 2020 saa 4:30’Pm  Kucyicaro cya minisiteri y’uburezi, habereye umuhango wo gutangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange ndetse nabasoje amasomo yabo mu mashuri y’ubumenyingiro.

Ni umuhango witabiriwe na Ministiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza uburezi(REB), Dr.NDAYAMBAJE Irénée,abanyeshuri batumiwe ndetse n’ababyeyi.

Ababyeyi bari babukereye
Uri kuri mikoro ni Minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura

Ibizamini byagenze neza muri rusange,

Mu mashuri yisumbuye asanzwe, abanyeshuri batsindiye ku kigero cya 89,50. Mu myuga niho abanyeshuri batsinze ku kigero cyo hejuru aho abatsinze bangana na 91,1%.

Muri rusange abakobwa nibo batsinze ku kigero cyo hejuru ugereranije n’abahungu. Abakobwa batsinze ku kigero cya 93.2% (hatsinze 22,170 kuri 25,644 bakoze ikizamini) mugihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 86.5% (hatsinze 19,774 kuri 21,217 bakoze ikizamini.

Abanyeshuri bahize abandi bahembwe Mudasobwa zo mubwoko bwa Laptop.

Mpuhwezimana Jean Gabriel, niwe watsinze muri Phyisics. muri S6
Jean Aime Magambo Wigaga muri Petit Seminaire Ndera niwe wa mbere muri Phyisics, Chemistry and Math

Niba ushaka kureba amanota y’umunyeshuri kanda hano hasi.

KUREBA AMANOTA YAWE YA REB

 

KUREBA AMANOTA YAWE YA WDA

 

Inkuru ya Theophile Bravery # www.rwandanews24.rw