October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rayon Sports yasabye ibisobanuro umuyobozi wa Skol ku magambo yumvikanye mu binyamakuru tariki ya 19 Gashyantare 2020

YASUWE 25 

Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020, Komite yaguye y’umuryango wa Rayon Sports yakoreye inama ku kimihurura ifatiramo imyanzuro itandukaye harimo no gusaba ibisobanuro umuyobozi mukuru wa SKOL kumagambo bivugwa ko yavuze kuri iyi kipe.
Ni inama yafatiwemo imyanzuro irimo; kwemeza amafaranga iyi kipe itazajya munsi mu gihe cy’ubwumvikane n’uwari usanzwe ari umuterankunga wayo Skol, gusaba ibisobanuro byimbitse kuri Ivan Wulffaert wavuze amagambo kuri iyi kipe, kuba yamaze kubona umutoza bitarenze tariki 28 Gashyantare ndetse no gusabira guhagarikwa kw’umujyanama wihariye ari we Martin Rutagambwa.
ninama yari iteraniyemo abagize komite y’iyi kipe basaga 17 barangajwe imbere na Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate.
Mu mwanzuro wa Kane w’ibaruwa yandikiwe abanyamakuru, Rayon Sports yemeje ko mu cyumweru gitaha ku munsi wo kuwa Gatanu izaba yamaze kwerekana umutoza mukuru wo gufasha Kirasa Alain, ibi bikaba bisohotse nyumay’uko umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul aherutse gutangariza ikinyamakuru cya Isimbi.rw ko umutoza bamaze kumubona ndetse bari bumushyire ahagaragara mu ntangiriro z’icyumweru.
Imyanzuro yose yafashwe uko ari itanu