October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Congo: FARDC yongeye kugwa mu mutego w’inyeshyamba

YASUWE 24 

Abasirikare 2 ba Congo, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020, barishwe nyuma yo kugwa mu gico cy’inyeshyamba za ADF ahitwa Kadou, mu nkengero z’Umujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyariguru, nyuma y’umunsi umwe abandi batatu barimo ufite ipeti rya Lt. Colonel na none bishwe mu buryo nk’ubu ahitwa Rugari muri iyi ntara.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Ngadi, Ali Bin Abdalah, watanze aya makuru, avuga ko abasirikare babiri ba FARDC bishwe undi agakomereka nyuma yo kugwa mu mutego w’inyeshyamba.

Yongeyeho ko hari n’umugore w’umusivili wahise aburirwa irengero nyuma y’iki gitero nk’uko ikinyamakuru Media Congo dukesha iyi nkuru kivuga.

Uyu mugore witwa Neema Kikili, bivugwa ko yari mu murima aha muri Kadou ahategewe ingabo za Congo.

Burugumesitiri wa Komini ya Ruwenzori, Aloise Kanume Mbwarara, yemeje aya makuru, ariko avuga ko ahubwo ari igitero cya ADF cyasubijwe inyuma n’ingabo za FARDC.

Media Congo dukesha iyi nkuru yanditse ko ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe uruhererekane rw’imodoka za gisirikare zari zitwaye umushahara w’abasirikare mu Kigo cya Rumangabo, ziguye na none mu mutego w’inyeshyamba mu gace ka Mwaro hagati ya Kibumba na Rugari.

Icyo gihe, kuwa Kane taliki 20 Gashyantare, abasirikare batanu ba FARDC, barimo ufite ipeti rya Lt.Col n’abandi bamwegereye barishwe n’amafaranga yo guhemba abasirikare bari bafite aribwa ariko aha ntihamenyekanye abari inyuma y’icyo gitero.

Ibi biraba mu gihe kuva mu mpera z’umwaka ushize igisirikare cya Congo cyatangije ibikorwa bidasanzwe byo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, yaba iy’abanyamahanga n’abanyagihugu, gusa bigaragara ko hakiri akazi katoroshye ko gukorwa.