October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Abagizi ba nabi batwikiye abana 2 mu nzu umwe ahita apfa

YASUWE 30 

Kumugoroba wo kuri  uyu wa gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020 ahagana saa kumi n’ebvyri z’umugoroba,  Abana 2 b’ uwitwa  Sifa Celestine, utuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Marantima muri Musanze batwikiwe mu nzu umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka.

Ubwo aya marorerwa yakorwaga  ngo Nyina w’aba baba yari agiye ku gasoko guhaha, asiga abana mu nzu ndetse arakinga. Amaze kugenda, haje abantu bamena ikirahure cy’idirishya ry’icyumba aho abo bana nyina yari yabasize barimo gukina, barahatwika umwe w’imyaka ibiri n’igice ahita apfa, undi w’imyaka itatu n’igice arakomereka bikomeye.

Iri niryo dirishya ry’icyumba abana barimo babanje kumena

N’ubwo abatwitse abo bana bataramenyekana, mu buhamya uyu mubyeyi Sifa yatanze, yavuze ko yari amaze imyaka isaga ine atotezwa n’abaturanyi be.

Yavuze ko abantu bamutotezaga barimo n’abo yaguze nabo ikibanza yari atuyemo dore ko ngo batatinyaga kumubwira ko bazamwimura bitaba ibyo bakazamwica.

Ngo hari n’ubwo yigeze kubwira umuyobozi w’umudugudu ko atotezwa, amusubiza ati “Ntubona ko udasa n’abandi, nicyo baguhora, kandi rero aba baturage bakeneye kumenya aho uva, cyane ko nta n’icyo ubaha, ikindi kandi umenye ko ugiye iburyasazi azirya ari mbisi”.

Sifa yakomeje avuga ko bakimara kumva ayo magambo, baguye mu kantu babimenyesha inzego z’Umurenge mu rwego rwo kwishinganisha kuko ngo yajyaga abwirwa n’abaturanyi bamwe ko bazamwica.

Bamwe mu baturanyi be n’abarara irondo rya nijoro nabo bahamya ko ikibazo cy’uyu muryango cyari kizwi n’inzego z’ibanze ndetse ngo banabakoreye raporo, ariko ngo bagakomeza kubarangarana.

Aha niho bahiriye umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikabije

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, yemeza amakuru y’itwikwa ry’aba bana, akavuga ko ikibazo cy’amakimbirane uyu muryango wari usanzwe ufitanye n’abo bari baraguze ikibanza babizi, gusa ngo ikijyanye n’amacakubiri bakimenye nyuma y’uko ibi byago bibaye.

Yagize ati: ” Uyu muryango watwikiwe abana wari usanzwe ufitanye ikibazo n’abo baguze ikibanza cy’aho batuye, aho banabakoreye urugomo bagafunga inzira y’aho imodoka yabo yacaga, kugeza n’ubwo babakubise. Ikibazo cyabo cyari muri RIB, gusa icy’amacakubiri twakimenye nyuma y’ibyabaye kuri aba bana nacyo kigiye gukurikiranwa ndetse n’abagikekwaho bari mu maboko ya RIB.”

Uyu mubyeyi Sifa avuga ko bari bamaze igihe kingana n’umwaka baryama ntibasinzire ngo kuko hari abantu bararaga batera amabuye hejuru y’inzu.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB Umuhoza Marie Michel yavuze ko batangiye gukora iperereza ku itwikwa ry’abo bana.

Bane mu bakekwaho icyo cyaha bahise batwabwa muri yombi.

Uku gutwikwa kw’aba baba kubaye mbere gato y’uko hasomwa urubanza ruregwamo ababakoreye urugomo bakanakomeretsa umugabo we, kuko ruzasomwa ku wa kane w’icyumweru gitaha taliki ya 27 Gashyantare 2020.

Kugeza ubu umurambo w’umwana witabye Imana uri mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, mu gihe uwakomeretse ari muri ibi Bitaro yitabwaho n’abaganga nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.