October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamagabe: Bakiva gukora muri VUP batashye ku Karere bahatura amasuka ngo barebe ko bahembwa

YASUWE 52 

Abaturage bakora imirimo itandukanye muri VUP mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, nyuma y’imirimo bakoze mbere ya saa sita aho kujya iwabo mu ngobahisemo gukomereza ku biro by’akarere ka Nyamagabe kuko ngo bamaze igihe bakora badahembwa. Aba baturage barasaba inzego bireba ko kubishyuriza amafaranga bamaze ukwezi kurenga bafahembwa nyamara badasiba ku kazi.

Ni mu masaha ya saa munani n’gice z’amanywa. Abaturage bavuye mu mirimo ya VUP bavuga ko bakora mu mihanda itanddukanye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bateraniye imbere y’Ibiro by’akarere ka Nyamagabe. Icyo bahurizaho ngo ni uko bamaze igihe kingana n’ukwezi kurenga badahembwa amafaranga bakoreye mu mirimo yo gutunganya imihanda mu murenge wa Gasaka.

Uretse kudahemberwa igihe, banavuga ko batanahabwa amafaranga yose baba bakoreye uko angina bakibaza aho ajya . Ibi byose ngo bidindiza imibereho yabo kuko ngo hari abo batangiye guhora mu nzu bakodesha nyamara bakora ,umwe muri  bo witwa Mukanshimiyimana Maria ati « Tumaze ukwezi kurenga dukora inzu tubamo dukodesha barenda kudusohora turashaka mafaranga yacu ubundi turashaka nyensi aze tuvugane ».

Aba ni abaturage bakora muri VUP bari ku biro by’Akarere ka Nyamagabe

Aba baturage basaba akarere ka Nyamagabe ko bazajya bahemberwa igihe bityo nabo bagakoresha amafaranga baba bakoreye mu kuzamura imibereho yabo ikindi kandi ngo amafaranga bakoreye bajye bayabona yose kuko ngo hri ubwo bakatwa ku mpamvu batabwiwe bati « Ni gute umuntu yamara ukwezi kurenga adahembwa kandi biteganijwe ko ahembwa mu minsi 10 badufashe amafaranga yacu ajye azira ku gihe kandi yuzuye ».

Umuyobozi w’akarare ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawayezu Prisca avuga ikibazo cyatumye aba baturage bamaze hafi dizeni enye ari uko system cyangwa uburyo bwo kwifashisha bahemba aba bakora mu mirimo ya VUP itakoraga neza.

Ubu mu karere ka Nyamagabe harabarurwa abaturage 4600 bakora mu mirimo itandukanye ya VUP hirya no hino mu mirenge 17 igize aka karere.

Tuyisenge Adolphe@rwandanews24.com