October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi: Polisi yafashe ibiro 90 by’inyama zari zitwawe mu buryo butemewe

YASUWE 20 

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge yafashe umumotari witwa Hakizimana Alexis w’imyaka 39 utwara moto ifite ibirango RD 648 E. Yari ayihetseho umufuka urimo inyama z’inka ibiro 90 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uyu mumotari yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano wo mu muhanda. Avuga ko Hakizimana yari azitwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:   “Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi. Uriya rero nta nakimwe yari yujuje mu bivugwa muri iri teka rya Minisitiri.”

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko bishoboka ko Hakizimana yaba yari azibye ahantu kuko abapolisi bamusabye ibyangombwa byazo arabibura, avuga ko yari azivanye mu murenge wa Kayenzi. Ni mu gihe mu mirenge ya Karama na Kayenzi yo mu karere ka Kamonyi hakunze kumvikana ubujura bw’amatungo yibwa akabagwa, inyama zikagurishwa mu buryo butazwi.

Ati:  Ku wa Gatatu taliki ya 19 Gashyantare saa tanu z’amanywa Abapolisi bageze mu kagari ka Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge babona uyu mumotari ahetse umufuka bagira amakenga baramuhagarika basanga n’inyama zirimo, bamubajije ibyangombwa byazo arabibura, yemera ko izo nyama yari azikuye mu murenge wa Kayenzi azishyiriye undi muntu atashatse kuvuga amazina utuye mu murenge wa Runda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo yibukije abaturwanda ko hari iteka rya  Minisitiri  n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

Yongeye kwibutsa abaturarwanda by’umwihariko abamotari kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amategeko kuko bihesha isura mbi akazi kabo bakora; asaba abamotari kujya batanga amakuru ya bamwe muri bo bakora ibikorwa nk’ibi bigayitse bagatukisha izina ryabo.

Inyama zashyikirijwe umuganga w’amatungo mu murenge wa Gacurabwenge ategeka ko zitwikwa, mu gihe Hakizimana nawe yashyikirijwe umurenge ngo acibwe amande.