October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inama tugiyemo I Gatuna ntigamije gufungura imipaka – Amb. Nduhungirehe

YASUWE 30 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC ku mupaka wa Gatuna/Katuna kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020 itagambiriye gufungura imipaka.

Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo Rwanda  mu rurimi rw’Igifaransa nyuma y’amakuru yavuzwe na benshi ko amahirwe menshi ari uko iyi nama yasiga imipaka cyane cyane Gatuna/ifunguwe.

Nduhungirehe yagarutse ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi byatumye urujya n’uruza ku mipaka rucika, yemeza ko hari ibigihari.

Agira ati: “Inama ya Gatuna/ Katuna igamije kugenzura niba ibibazo byatumye urujya n’uruza rucika byaba byarakemutse. Abakuru b’ibihugu barareba niba ibyo byarubahirijwe, nibabona bihagije, barafata umwanzuro.

Ibi bibazo birimo ibirego u Rwanda rwatanze ruvuga ko Leta ya Uganda ifunze Abanyarwanda mu buryo butemewe ndetse no kuba iyo Leta ifasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, igamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Iyi nama ya Gatuna/ Katuna iraba ibaye iya kane ihuza abakuru b’ibihugu nyuma y’eshatu zabereye muri Angola kuva muri Nyakanga 2019, hiyongeyeho n’eshatu zahuje komisiyo yashyizweho n’Amasezerano ya Luanda, igizwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na Uganda, ikaba ishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Uganda iherutse kurekura Abanyarwanda 13 biyongera kuri 11 yarekuye mu minsi yashize, ndetse yoherereza u Rwanda na babiri bakekwaho kugaba igitero muri Musanze mu Kwakira 2019.

U Rwanda na rwo ruherutse kurekura Abagande 20 barimo 17 bakuriweho ibirego na 3 bari barangije igihano cyabo. Abo biyongereye kuri bane barekuwe mu minsi yashize bari bafungiwe ku Mulindi wa Gicumbi, bakaba bari bafungiwe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe.

Intambwe ibihugu byombi bimaze gutera ni nziza ndetse habayeho no gushimirana, binyuze mu nyandiko. Hitezwe ko haterwa n’izindi ku buryo Uganda n’u Rwanda byakongera kubana nk’abaturanyi beza ndetse n’abavandimwe.

Ibi bizashoboka havuyeho imbogamizi buri ruhande rwagaragaje, zagizwemo uruhare n’urundi. Bityo rero, iyi nama ya Gatuna/Katuna ifite ikintu kinini isobanuye mu kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bisigaye.