October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntabwo mbona icyo iperereza ryigenga ryaba rimaze – Umuvugizi wa RIB asubiza HRW ku busabe bw’iperereza ku rurpfu rwa Kizito

YASUWE 26 

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB) ruvuga ko umuryango Human Rights Watch (HRW) udakwiye gusaba irindi perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo kuko rufite ubushobozi bwo kurikora.

Uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku wa kabiri taliki ya 18 Gashyantare 2020 wavuze ko na wo udashira amakenga ibivugwa na Leta y’u Rwanda, maze usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo icyaba cyarishe Kizito Mihigo kimenyekane.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yasanze yiyahuriye muri kasho ya polisi i Remera aho yari afungiye nk’uko itangazo yashyize ahagaragara ribivuga.

Ku ngingo y’ibyasabwe na HRW, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye BBC ko u Rwanda ari igihugu cyigenga gifite ubushobozi bwo gukora iperereza. Avuga ko atumva akamaro k’iperereza ryigenga.

Ati: ” Kuvuga ko basaba iperereza ryigenga, ngira ngo u Rwanda ni igihugu cyigenga. Gifite ububasha bwo gukora iperereza ku kintu icyo ari cyo cyose. U Rwanda rufite ubushobozi bwigenga bwo gukora iperereza kandi ruri kurikora. Ntabwo mbona impamvu y’iyo request [ubwo busabe]. Ntabwo mbona icyo iryo ryigenga ryaba rimaze.”

Ku ngingo y’icyo iperereza rimaze kugeraho, Michelle Umuhoza yavuze ko iperereza mu Rwanda rikorwa mu ibanga kandi atazi igihe rizarangirira.

Biteganyijwe ko Kizito Mihiho azashyingurwa kuwa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020.