October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda rwisanze mu itsinda ry’ibigugu muri CHAN 2020

YASUWE 26 

Tombola y’uko amakipe agomba kuba agabanyije mu matsinda mu mikino y’igikombe cy’Africa cy’ibihugu gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, yarangiye ejo muri Cameroon ahazabera iyi mikino.aho uRwanda rwisanze mu itsinda C rikomeye cyane.ribarizwamo Maroc,Uganda na Togo
Iyi Tombola yabereye muri Palais de Sporti Yaounde muri Cameroon imbere ya Perezida wa CAF Ahmad Ahmad witabiriye uyu muhango avuye mu gihugu cy’u Rwanda.
Tombola yayobowe na Stephen Tataw wari kapiteni w’intare za Cameroon mu mwaka w’i 1990 bagera muri ¼ cy’iyi mikino akaba yari kumwe na Salomon Olembe watwaye igikombe cy’Africa mu w’i 2000 na 2002.
Iyi mikino ya CHAN izabera mu mijyi 3 yo muri Cameroon harimo umurwa mukuru Yaounde, Douala na Buea
Itsinda rya mbere rizakinira i Yaounde kuri Stade Ahmadou Ahidjo ahazaba itsinda rya 4 rikazakinira mu mujyi wa Buea kuri Stade de Moliko.
Ni inshuro ya 6 iki gikombe kigiye guhatanirwa muri Africa. Imikino ya mbere yabereye hari ikipe y’igihugu ya Cameroon, itsinda rya 2 n’itsinda rya 3 bazakinira mu mujyi wa Douala kuri Stade de la Réunification na Roumdé Adjia Stadium, naho muri Cote d’Ivoire mu mwaka w’i 2009, cyegukanwa n’ikipe y’igihugu ya Kongo Kinshasa.
Amavubi amaze kwitabira inshuro 3 mu nshuro 5 iri rushanwa rimaze gukinwa aho kure yageze ari muri ¼ muri 2016 ubwo yari yacyakiriye.Imikino ya CHAN 2020 izatangira kuwa 04 Mata isozwe kuwa 25 Mata 2020.
Uko amakipe agabanyije mu matsinda:
Itsinda A: Cameroun, Mali, Burkina Faso na Zimbabwe
Itsinda B: Libye, DR Congo, Congo na Niger.
Itsinda C: Maroc, u Rwanda, Uganda na Togo.
Itsinda D: Zambia, Guinée, Namibia na Tanzania.