October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Kudasobanukirwa akamaro ko kubungabunga ibidukikije byatumye abaturage bimana ibishingwe

YASUWE 22 

Mu rwego rwo kubungabunga  ibidukikije hirya no hino mu gihugu hari ibimoteri bikusanyirizwamo imyanda ivuye munngo bitewe n’aho ikimoteri giherereye, ariko Ikimoteri cyo mu  Karere ka Nyanza giherereye mu Murenge wa Busasamana cyo gifite umwihariko w’uko cyabuze ibishingwe kuko ngo abaturage b’aka karere batarumva neza akamaro ko gutanga ibishingwe ngo bijyanwe ku kimoteri.

Ubwo Rwandanews24.com yasura abaturage bo muri aka karere mu rwego rwo kureba niba iyi gahunda leta yashyizeho mu rwego rwo kurengera ibidukikije harobanurwa imyanda, byagaragaye ko aba baturage atariko babyumva kuko ibishingwe byabo babikomeye bakaba bataritabiriye iyi gahunda kuko bayigendamo biguruntege.

Bamwe mu baturage baganiye n’itangazamakuru bavuga ko aho kujyana ibishingwe ku modoka nk’uko babyita ngo bijyanwe ku kimoteri, ibyo byakorwa n’utazi ko ibishingwe ari ifumbire.

Iyi ni imashini itoranya imyanda

Uwimana Modeste, ni umuturage utuye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu. Mu kiganiro na rwandanews24 yavuze ko aho kujyana ibishingwe ku muhanda ngo imodoka ibijyane, we ibiva iwe bimenwa mu murima. Yagize ati: “Njyewe nziko ibishingwe ari ifumbire, rero ntabwo nabitanga kandi mbifumbiza imirima yanjye.”

Yakomeje avuga ko bitewe no kurwanya imirire mibi mu bana yahinze akarima k’igikoni imboga zirimo zikaba zifumbirwa n’ibyo bishingwe bamusaba kandi nawe abikeneye. Yagize ati: “Byaba biteye isoni umuntu w’umugabo ndwaje bwaki kubera ko abana banjye batarya imboga, bitewe n’uko nabuze ifumbire yo kuzifumbira ngo ziboneke, ahubwo nkayijyana ku modoka.”

Imyanda ibora ishyirwa ukwayo

Mukamana Mediatrice nawe atuye muri uyu Murenge mu Mujyi wa Nyanza rwagati ahitwa Mugakenyeri. We avuga ko atumva impamvu yo guha abandi ibishingwe kandi nawe abikeneye kuko ngo kugirango agire umusaruro abona abikesha ibyo bishingwe.

Yagize ati: “Bazabanze baduhe igisimbura ifumbire yacu ya orijinari (Original) tubaha, maze ibishingwe tubibahe kuko natwe icyo dusarura cyose tugikesha agafumbire k’ibishingwe. Njyewe mbona dufata ibidukikije neza kuko turabifumbira.”

Aba bombi kimwe n’abandi batifuje ko amazina yabo atangazwa muri iyi nkuru, babajijwe niba gahunda zigenerwa abaturage zo kubaha ifumbire iwabo zidahari, basubije ko zihari, ariko babaca amafaranga kandi bagapima ku biro. Bagize bati: “Kubona amafaranga aguze ifumbire wifuza ntibyashoboka kuko uretse akarima k’igikoni nako wasondeka uramutse uyiguze, ariko imirima itandukanye umuntu ahingamo ntiyabona ifumbire iyikwiriye.”

Imyanda itabora nayo ishyirwa ukwayo

Ku bijyanye no kuvangura imyanda ibora n’itabora, aba baturage bavuga ko ibishingwe byose ari kimwe ntampamvu yo kubivangura kandi byose bikora ifumbire.

Eng. Mihigo Emmanuel, ni umuyobozi w’ uruganda rw’iki kimoteri. Mu kiganiro na rwandanews24, yatangaje ko ikibazo cyo kubura ibishingwe kibahangayikishije kuko ngo abaturage barabyimanye.

Yagize ati: “Sinzi impamvu abaturage batumva ko kurengera ibidukikije ari ngombwa kuko nibo bifitiye akamaro kandi iyo imyanda ivanguwe birinda ubutaka gusaza vuba. Iyo imyanda igeze hano duhita tuyivangura, ibora ikajya ukwayo naho itabora nayo ikajya ukwayo.”

Eng. Mihigo Emmanuel uyobora ikimoteri cya Nyanza

Yakomeje avuga ko abaturage baramutse babyumvise ko byagira umumaro kuko n’ubundi ibishingwe bibora ngo babikoramo ifumbire naho ibitabora nabyo bigakorwamo ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana ntazinda Erasme, mu kiganiro na rwandanews24 yatangaje ko nk’uko bigaragara ibishingwe ari bicye cyane ku kimoteri, ariko ngo bagiye gukangurira abaturage gutanga ibishyingwe.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme

Yagize ati: “Ntabwo navuga ko abaturage bazi ko kubungabunga ibidukikije ari ingirakamaro ku buzima bwabo, ahubwo ni uko batarumva neza akamaro ko gukusanya imyanda hagamijwe kuvangura ibora n’itabora. Tugiye gukora ubukangurambaga dufatanyije n’abayobozi b’inzegi z’ibanze kugirango babigire ibyabo kandi bumve n’umumaro wabyo.”

Ikimoteri cya Nyanza cyo gifite umwihariko kuko ibindi bimoteri byakira imyanda gusa, ariko cyo gifite n’uruganda rubibyaza umusaruro.