October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi-Nyamiyaga: Abavuga ko Umurenge wariye amafaranga y’uruganda yari agenewe abo muri VUP ngo ni abashaka gusiga isura mbi ubuyobozi

YASUWE 24 

Abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bakora muri VUP bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwariye amafaranga yari abagenewe none bakaba baranambye kubera inzara batewe no kudahembwa igihe cy’amezi atatu kandi barakoze none ubakubise amaso wese ngo akaba ahita abasomamo inzara bitewe n’uko banambye nk’uko babivuga iyo babonye umuntu ubatungutseho bagahita bamubaza niba ariwe Umurenge wohereje kubahemba.

Ibi aba baturage babitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020 ubwo rwandanews24.com yabasuraga bakavuga ko ikibazo bafite kibakomereye ari icy’uko bakora ariko bakaba badahembwa.

Mutungirehe Xavérine, ni umwe mu baturage babarizwa mu cyiciro cy’Ubudehe akaba avuga ko bitewe n’amadeni yagiye afata hirya no hino kubera gutinda guhembwa, ko naramuka anahembwe ntacyo azamumarira kuko ngo azashirira mu madeni.

Yagize ati: “Ubu mperuka kurya ejo kumanywa kuko naburaye bitewe n’uko ntafite icyo kurya cyangwa nahahisha, ni bampembe mbashe no gukora kuko kubaho ni uko nkora hano. Uruganda rwaduhaye amafaranga ngo baduhembe dukore dufite imbaraga, ariko umurenge warayariye.”

Uwamahoro Emmanuel nawe ukora muri VUP mu muhanda Gitega –Buhoro muri aka kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, we avuga ko ikibazo cy’uko badahembwa cyabasonze kuko cyatumye baba abakene kurusha uko bari bameze kuko bakora badahembwa.

Yagize ati: “Njyewe mbona narasubiye inyuma ngakena kurushaho kuko ubu abana barara ubusa, ariko ndamutse ngiye gukora umusiri natahana amafaranga y’umubyizi ngahahira abana, none dore no mu ishuri babirukanye kuko nabuze amafaranga yo gutanga ngo barye.”

Aba ni bamwe mu bakora muri VUP bavuga ko bamaze igihe badahembwa

Kimwe n’abandi bakora muri uyu muhanda, bose bahuriza ko kuba baheruka guhembwa mu kwezi k’Ugushyingo 2019 babibonamo akarengane.

Izabayo Shukulu, ni Kapita Shefu w’aba bakora muri uyu muhanda. Yagize ati:  “Uyu munsi taliki ya 17 Gashyantare 2020 twatangiye ukwezi ka 4 tudahembwa. Twagejeje ikibazo cyacu ku nzego zitandukanye zirimo Umudugudu dukoreramo, n’Umurenge, ariko nta gisubizo kizima baduhaye.”

Yakomeje avuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yabasuye aho bakorera akababwira ngo bihangane, kimwe n’Uyobozi w’ Umurenge wungirije ushinzwe imiturire, bose bakababwira ko ikibazo cyabo barimo kugikurikirana kuko ngo amafaranga yabo yayobeye mu wundi murenge.

Bamwe muri aba bamaze kwivanamo bitewe n’uko ubuyobozi buhora butubwira ko tuzahembwa ku wa mbere ntiduhembwe, ikindi cyumweru bakatubwira ku wa mbere ntiduhembwe, kuburyo n’uyu munsi mugitondo hari abazindukiye ku Murenge nk’uko bari batubwiye, ariko ntitwahembwe. Rero bamwe bahise bataha ntibakora.

Bavuga ko ukibabona ubasomamo inzara

Umuyobozi w’uruganda rw’ikawa aba baturage bavuga ko rwatanze amafaranga yo kubahemba, mu kiganiro na rwandanews24 yavuze ko nta mafaranga bahaye umurenge, ahubwo ko Ubuyobozi bw’uruganda bwasabye umurenge ubufasha ngo babakorere umuhanda bumvikana aho bazageza ubundi uruganda rukageza ku marembo yarwo.

Yagize ati: “Twebwe nk’uruganda twasabye umurenge kudukorera umuhanda uturuka ku Nkambi ukagera mu cya kabiri, ubundi ahasigaye natwe tukahikorera dufatanyije n’umuganda, ariko twatunguwe no kumva ko bahagaritse kuwukora aho batwemereye kugeza batahageze.”

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana Kubwimana Jean de Dieu yagiranye na rwandanews24, yatangaje ko abavuga ko badahembwa kandi barasobanuriwe uko ikibazo kimeze ari abashaka gusiga isura mbi ubuyobozi, kandi ko bitarenga iminsi 2 badahembwe.

Yagize ati: “Biratangaje kuba abantu bavuga ko barenganye kandi twarabasobanuriye ko amafaranga yayobeye mu murenge wa Karama. Twabimenye dukererewe, hari mu mpera z’Ukuboza 2019 kandi tukibimenya twarabasobanuriye.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu ikibazo cy’aba baturage kiri mu nzira zo gukemuka.

Ku birebana n’amafaranga abaturage bavuga ko ari ayo bagombaga guhembwa yatanzwe n’uruganda rw’ikawa, Gitifu Kubwimana yatangaje ko ayo mafaranga ari ayo uruganda rwatanze nk’umufatanyabikorwa.

Yagize ati: amafaranga uruganda rwahaye Umurenge ni ibihumbi 250.000Frws, yari agenewe gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, ntabwo yari ayo guhemba VUP.

Mu batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere bakora muri VUP mu muhanda Gitega –Buhoro, batangiye barenga 80, ariko kuri ubu basigaye ari 25 kuko abandi bagiye bavamo bitewe n’uko batahembwaga.