October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umutoza w’ikipe ya APR Fc: Turi hano gukorera ruhago y’Urwanda ntabwo turi hano gushimisha uwo ariwe wese.

YASUWE 35 

Umutoza w’ikipe ya APR Fc Adil Mouhamed Erradi yatangaje ko bitumvikana uburyo umutoza w’ikipe y’igihugu atahamagaye umunyezamu we Umar Rwabugiri, kandi amaze iminsi yitwara neza kurusha abandi banyezamu bakina mu cyiciro cya mbere.
Ibi uyu mutoza akaba yabitangaje ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda As Muhanga ibitego 2-0 mu mukino umunyezamu we yongeye gutaha nta gitego yinjijwe nkuko byagenze ku mikino ine iheruka.
Adil Mouhamed Erradi yagize ati: “Twabonye lisite y’abahamagawe. Ni byo amahitamo ni ay’umutoza w’ikipe y’igihugu ariko natwe twashyiramo ukuri. Kuko ubwo nabonaga lisite y’abanyezamu ni ikibazo kuko turi hano gukorera ruhago y’u Rwanda ntabwo turi hano gushimisha uwo ari we wese.”
“Ntabwo ari nge ubivuze ni imibare yivugira. Iyo urebye abanyezamu bahamagawe biratangaje. Umar  yakinnye imikino 20 ya shampiyona atsindwa ibitego 11. Afite imikino myinshi. Si nge ubivuze imibare irivugira.”

Adil Mouhamed Erradi yakomeje agira ati: “Nge ndatekereza, ni byo nta munyezamu n’umwe dufitanye ikibazo, ariko umunyezamu umwe ukiza, n’undi utamaze igihe, bamaze gukina imikino ibiri muri shampiyona, ariko usize umunyezamu umaze gukina imikino 20 ufite imibare imeze gutya, si nge uvuga, ni imibare yivugira, usize umunyezamu urimo gutera imbere.”
“Twe tugiye kwita kuri Umar kuby’iza bya ruhagoy’u Rwanda na we azakomeza gukora gutya, akomeze kwemeza abantu gutya nkuko Bukuru yabyerekanye, umunsi umwe bizaba ngombwa ko bamuhamagara mu ikipe y’igihugu, ndetse banamubanzemo kuko ari umwe mu banyezamu beza muri Afurika ushobora gukinisha amaguru mu gihe ikipe isatira, ukina mu buryo bwose bwo mu mukino haba gukina hafi cyangwa kure.”
Adil Mouhamed Erradi yakomeje avuga ko Rwabugiri Avugana neza na bagenzi be mu gihe bugarira, ngo akaba ari mwiza ku murongo w’izamu, akaba mwiza mu mipira iciye ku ruhande yama centre, akaba afite igihagararo. Ni umunyezamu ufite ibyo ashoboye, aho mu cyubahiro mpa abandi banyezamu, ariko nta n’umwe umeze nka we. Iyo ni yo mpamvu abatoza bamuryamyeho kuva ku ntango, akavuga kuva aho bazaniye Mugabo ubufasha kugira ngo barebe koko Umar uwo ari we ngo kandi barabibonye.
Yasoje agira ati “Gusa ubutumwa natanga rwose ni byiza kuba iruhande rw’abakinnyi kuko gukora umukinnyi biragora ariko kumusenya gutya si byiza!”
Mubanyezamu bagiriwe ikizere na n’umutoza Mashami, barimo; Kimenyi Yves wa Rayon Sports, Habarurema Gahungu wa Police, Kwizera Olivier wa Gasogi na Ndayishimiye wa As Kigali na Eric Bakame. Aba bakaba bari mu myiteguro y’imikino ibiri ya gicuti bafitanye na Cameroon na Congo Brazzaville tariki ya 24 na 28 Gashyantare 2020.
Yanditswe na Maniragaba Obed