October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

“Kwicwa n’agahinda ko kujya aho batagushaka ! Ako gahinda ni bwoko ki?” Perezida Kagame avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda

YASUWE 20 

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 urimo  kubera mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, Perezida Kagame yagarutse ku kirego cya Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka ihuza ibi bihugu byombi.

Ni umwiherero watangiye kuri  iki cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020, uzarangira ku wa 18 Gashyantare 2020.

Perezida Kagame agaragaza ko impamvu y’ikibazo cy’imipaka ari umutekano w’Abanyarwanda utizewe mu gihe baba bageze muri Uganda. Ibi kandi abivuze mu gihe n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bagiye bakigarukaho, bagaragaza ko iki kibazo cyatewe n’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abatotezwa n’abicwa urubozo, bamwe muri bo bakoherezwa ku mipaka.

Mu bibazo byakuruye umwuka mubi hagati y’ibi bihugu, harimo kuba Uganda ishinja u Rwanda gufunga imipaka ndetse hari n’ubwo abayobozi ba Uganda bagiye bagaragaza ko byateye ibihombo ubucuruzi bwahakorerwaga.

Yagize ati : « N’ubwo Uganda batubwira ngo imipaka ni twe twayifunze, ni bo bayifunze. Uganda ni bo bafunze imipaka. Nabwiye Abanyarwanda ngo be kujya muri Uganda kuko ikibabaho, nta kundi nabigenza. »

Perezida Kagame aranenga abatewe agahinda no kuba batagishobora kujya muri Uganda. Ati : “Kwicwa n’agahinda ko kujya aho batagushaka ! Ako gahinda ni bwoko ki?”

Uyu mukuru w’igihugu atanze ubu butumwa mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utari mu buryo bwiza, mu gihe kirenga imyaka ibiri. Abakuru b’ibi bihugu byombi bahuriye muri Angola inshuro eshatu kugira ngo bige ku buryo ibihugu byakongera bikabana neza

Habaye inama eshatu za komisiyo yashyiriweho kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019, byose bigamije kubyutsa uyu mubano w’ibihugu by’abaturanyi.

Biteganyijwe ko taliki ya 21 Gashyantare 2020, indi nama ihuza aba bakuru b’ibihugu izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza ibi bihugu, izitabirwa kandi n’abahuza ; Perezida Félix Tshisekedi ndetse na Perezida João Laurenço watumiye izi nshuro zose aba bakuru b’ibihugu byombi muri Angola. Kimwe n’izatambutse, iyi na yo yitezweho gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.