October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma yo guhamagarwa kwa Olivier Kwizera na Ally, Bukuru Christophe nawe yahamagarwa mu ikipe y’Amavubi ya CHAN

YASUWE 17 

Umunyezamu w’ikipe ya Gasogi United Kwizera Olivier ndetse n’umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Ally Niyonzima bari mu bakinnyi 23 bahamagwe n’umutoza Mashami Vincent ngo bazakurwemo abazakina imikino ibiri ya gicuti igamije kwitegura imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.
Kwizera Olivier yaherukaga mu ikipe y’igihugu ubwo u Rwanda rwatsindirwaga na Cote d’Ivoire mu rugo mu gushaka itike yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika cya 2019 aho yari yashinjwe gutsindisha iyi kipe igitego cya mbere muri bibiri u Rwanda rwatsinzwe.
Mashami Vincent yahawe amasezerano y’umwaka atoza Amavubi naho Lumumba Sosthene aguma mu ikipe y’igihugu, Alain Kirasa na Mabombe bashyirwa muri Staff y’ikipe y’igihugu.

Undi mukinnyi Ally Niyonzima na we ntabwo yari aherutse gukinira ikipe y’igihugu nyuma y’aho bitangarijwe ko afite ikibazo cy’ibyangombwa bimubuza gukinira Amavubi n’ubwo uyu musore wa Rayon Sports atabikozwaga cyane ko kuri we nta kibazo yari azi.
Muri iyi kipe ariko, hagaragayemo Bukuru Christophe uhamagawe mu ikipe y’igihugu ku nshuro ya mbere, ni nyuma yo kugira umwaka mwiza muri APR FC yajemo avuye mu ikipe ya Rayon Sports.
Amavubi akaba azakina na Cameroon i Yawunde tariki ya 24 Gashyantare mbere yo kwakira Congo Brazzaville I Kigali hazaba ari tariki ya 28 uku kwezi aho intego ari ukwitegura irushanwa nyirizina rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon muri Mata.
Abakinnyi bahamagawe ni Bukuru Christophe yahamagawe mu ikipe y’igihugu bwa mbere, Kwizera Olivier yagarutse nyuma y’igihe naho Ally Niyonzima yaherukaga mu Amavubi agikinira APR FC.
Biteganyijwe ku iyi kipe izatangira imyitozo kuwa mbere tariki ya 17 Gashyantare aho bazakora iminsi ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon tariki ya 19 uku kwezi.
Abanyezamu barimo Kimenyi Yves wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric wa As Kigali, Habarurema Gahungu wa Police FC ndetse na Kwizera Olivier wa Gasogi United.
Ba Myugariro barimo Manzi Thierry ukinira APR FC, Mutsinzi Ange ni uwa APR FC, Rugwiro Herve akinira Rayon Sports, Nsabimana Aimable akinira Police FC, Fitina Omborenga akinira APR FC, Manishimwe Emmanuel akinira APR FC, Rutanga Eric akinira Rayon Sports na Iradukunda Eric wa Rayon Sports.
Abakina hagati barimo Niyonzima Olivier Sefu wa APR FC, Bukuru Christophe wa APR FC, Ngendahimana Eric wa Police FC, Nshimiyimana Amran wa Rayon Sports, Twizerimana Martin Fabrice wa SC Kiyovu Sports, Nsabimana Eric Zidane wa As Kigali, Manishimwe Djabel wa APR FC, Niyonzima Ally wa Rayon Sports ndetse na Nshuti Dominique Savio wa Police FC.
Naho ba rutahizamu bahamagawe barimo Byiringiro Lague wa APR FC, Sugira Ernest wa Rayon Sports, Usengimana Danny wa APR FC, Iradukunda Bertrand akina muri Mukura VS, Bizimana Yannick akina muri Rayon Sports, Iyabivuze Osee akinira Police FC na Mico Justin na we wa Police FC.