October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya ibisobanuro by’ibirango bya Saint Valentin

YASUWE 43 

Buri mwaka ku italiki ya 14 Gashyantare ku Isi hose hizihizwa umunsi w’abakundana uzwi nka St.Valentin, ibikorwa kuri uyu munsi byose biba bifite igisobanuro cyihariye kugeza no ku mabara y’imyambaro abantu bambara.

Uyu munsi uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Mu kuwizihiza, usanga abasore n’inkumi, abagabo n’abagore (Couples), bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.

Ibi kandi binagendana n’imyambarire, aho usanga abantu benshi bambara umukara n’umutuku. Gusa hari n’indi myambaro yambarwa ariko ifite igisobanuro cyihariye kuri uyu munsi.

Iyi niyo mpamvu abantu basabwa kuza kwitondera amabara y’imyambaro bari bwambare kuko ushobora kuza gutanga ubutumwa buhabanye n’uko wiyumva cyangwa n’uko uhagaze mu rukundo bitewe no kutabyitaho cyangwa kutamenya igisobanuro cy’aya mabara.

Amwe mu mabara y’imyambaro abantu bambara n’igisobanuro cyayo

Ibara ry’umutuku

Uyu munsi umuntu uri bwambare imyenda ifite ibara ritukura biraba bivuze ko ari mu rukundo.

Ibara ry’ubururu

Urubuga rwa Republicworld ruvuga ko uyu munsi abantu bari bugaragare bambaye ibara ry’ubururu biba bishatse kuvuga ko biteguye gusabwa no gusaba ko babana akaramata n’abakunzi babo.

Ibara rya rose

Kwambara imyenda ifite ibara rya rose kuri uyu munsi w’abakundana biraba bishatse kuvuga ko wemereye cyangwa wemerewe n’uwo mukundana ko muzabana.

Ibara ry’umukara

Kwambara imyenda ifite ibara ry’umukara cyangwa se ryirabura biraba bishatse kuvuga ko uwo wasabye ko mwasohokana kuri uyu munsi w’abakundana yabikwangiye.

Ibara ry’umweru

Kwambara imyambaro ifite ibara ry’umweru kuri uyu munsi w’abakundana biraba bishatse kuvuga ko wamaze kubona uwo mukundana.

Ibara ry’umuhondo

Uyu munsi umuntu uri bugaragare yambaye ibara ry’umuhondo akaba anasobanukiwe icyo amabara atandukanye avuga ku munsi w’abakundana, biraba bishatse kuvuga ko yatandukanye n’uwo bakundana.

Ibara rya Orange

Kuri uyu munsi w’abakundana, kwambara imyambaro ifite ibara rya orange biraba bivuze ko uri hafi gusaba uwo mukundana ko yazakubera umugore.

Ibara ry’icyatsi

Kuri uyu munsi w’abakundana imyambaro y’icyatsi ifite igisobanuro gikomeye by’umwihariko ku bakobwa kuko byerekana ko ategereje ko uwo bakundana yamusaba ko yazamubera umugore.

Ibara rya Grey

Uyu munsi kwambara imyenda ifite ibara nk’iry’ivu biraba bishatse kuvuga ko umuntu uyambaye adashishikajwe n’urukundo.

Uyu munsi w’abakundana watangiye kwizihizwa bwa mbere muri 496, gusa mu Rwanda ho utangira kugira imbaraga cyane mu 1998. Uko imyaka yagiye ishira uyu munsi wagiye urushaho guhabwa agaciro cyane cyane n’abakiri bato biganjemo abanyeshuri bo muri Kaminuza.