October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhango wo gushyingura Kobe Bryant ni umukobwa we Gianna ‘GIGI’ wabaye mu ibanga rikomeye, itariki yo kumuha icyubahiro bwanyuma nayo umugore we yayitangaje

YASUWE 44 

Umuhango wo gushyingura Kobe Bryant ni umukobwa we Gianna ‘GIGI’ itariki yo kumuha icyubahiro bwanyuma nayo umugore we yayitangaje
Kobe Bryant ni umukobwa we w imyaka 13 Gianna Bryant biravugwa ko bamaze gushyingurwa. Amakuru dukesha urubuga ET ni uko umuhango wo gushyingura aba bombi wabaye mu ibanga rikomeye cyane mugace ka Pacific View Menorial Park muri Corona Del Mar,California, kumunsi wa 5 tariki 7 Gashyantare.
Uyu muhango wo gushyingura iki cyamamare muri NBA hamwe n umukobwa we ukaba waritabiriwe n’ umugore we Vanessa Bryant, ndetse n’abandi bana be batatu aribo,Natalia w’imyaka 17,Bianka w’imyaka 3 ndese na Capri w’amezi 3.
Vanessa n’umuryango we bakaba baratangarije urubuga ET ko bahisemo gukora uyu muhango mwibanga kuko bari baziko byari kuba bikomeye cyane kubantu bakundaga aba bombi ndetse nubu batarabasha kwakira ibyabaye.


Nyuma y’iki gikorwa cyabaye mwibanga ariko Vanessa akaba yatangaje itariki yo gusezera kuri Kobe ndetse na Gianna ariyo tariki ya 24 gashyantare ahitwa Staples Center muri Los Angeles, akaba ari naho Kobe yakiniraga mu ikipe ya Los Angeles Lakers mugihe kingana n’imyaka 20. Tariki ya 24 ikaba isobanuye byinshi mu ubuzima bwa Kobe kuko ariyo numero yambaraga kuva yatangira gukina.
Ibi Vanessa akaba yabitangaje abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ko iyi ariyo tariki bahisemo kusezerera we n’ umukobwa we 24/02/2020 kuko ariyo yari ku umupira yambaraga muri Los Angeles Lakers.

Yanditswe na Obed Maniragaba @rwandanews24