October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

EMMA UGOLEE; UMUZIKI WA NIGERIA URI GUKURA NK’ISABUNE

YASUWE 18 

Umwe mu bakurikiranira umuziki wa Nigeria hafi akaba n’umunyamakuru ukomeye w’imyidagaduro mu gihugu cya Nigeriya abinyujije kuru kuta rwe rwa Instagram yahishuye impamvu umuziki wo muri miki gihugu uri gukura nk’isabune.
Ntago bikiri amakuru kuba nuigeria ari igihugu kigizwe n’amako meshi y’ abantu, batitaye ku mutekano muke urangwa muri iki gihugu nyamara bakabasha kuhaba. Ibi akaba ari byo soko yuko nigeia yahindutse urubuga rw’abahanzi baturutse imihanda yose .
Iki ni igitekerezo cyazanwe numwe mubakurikiranira bya hafi imyidagaduro mu gihugu cya Nigeria ndetse akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro ukomeye muri iki gihugu.
Kubwe asanga ngo kuva kera abahanzi bagiye bakomera cyane , baturukaga muri mpande zitandukanye z’igihugu.
Abinyujije ku rukuta rwerwa instgram yanditse ubutumwa burebure cyane yavuzeko aba bahanzi bakomeye bagiye baturuka muri leta zitandukanye z’iki gihugu bakaza mu murwa mukuru Lagos nyamara bakabsha kumenyekana mumuziki waho ndetse bakagera ku rwego rutangaje mu ruganda rwa muzika. Nyamara akavuga ko ibi byahinduye isura kuko kuva mu myaka ishize ibintu bitagikorwa gutyo .
Kubwa Ugolee we avuga kuri ubu abahanzi 10 bambere bakomeye mu gihugu cya Nigeria ubu bakomoka mu burengerazuba bw’amajyepfo y’iki gihugu, ubutumwa bwe abinyujije kuri instgram yanenze ibi bintu avuga ko kuva kera izingiro ry’umuziki waho ryahoze ari mu murwa mukuru Lagos, akibaza impamvu uyu murwa mukuru utagiha ikaze abahanzi bakomotse mu bindi bice by’igihugu nk’uko byahoze bikorwa kera hose.
Mu magambo ye yanditse, yagize ati” ikibazo nyakuri si ukutaza muri Lagos kuko biremewe muri uyu murwa , ahubwo ikibazo cyaba kiri mu kuba uyu murwa mukuru utagiha amahirwe yo kwakira abahanzi bashya baturuka mu bindi bice”.
Akomeza yibaza impamvu umuhanzi nka Erigga yaba adafite inzu imufasha gutunganya umuziki muri Lagos ,agakomeza yibaza niba hari itegeko rivuga ko injyana ya RAP ikomoka mu majyaruguru itemerewe gutunganyirizwa mu murwa, ndetse niba ibi byaba byararangiranye n’izi nzu zatuganyaga umuziki nka MI ndetse na ICEPEINCE.
Yakomeje gutunga urutoki itangzamakuru abaza ko ryaba rigishyigikira abahanzi nta kubogama nk’uko byakorwaga mu myaka yatambutse, cyangwa se hari ibihembo bitangwa mu muziki bijya bihabwa abahanzi batari abo muri Lagos? Akavuga ko ibyo abivuga ntawe atunga urutoki ariko agasoza yibaza niba Nigeria yaba ikiri igicumbi cya muzika, amajwi ndetse n’ururimi nk’uko byahozeho muri uyu muziki ugezweho w’iyi minsi.
Yanditswe na Obed Maniragaba