October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Washington: Umukwe wa Trump yandagaje Ambasaderi wa Uganda

YASUWE 24 

Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sebujja Mull Katende mu mpera z’icyumweru gishize yateranye amagambo bikomeye n’umukwe wa Perezida Donald Trump akaba n’umujyanama we udasanzwe, Jared Kushner ubwo uyu yari yatumije abadipolomate b’Abanyafurika ngo abagezeho iby’umugambi mushya w’amahoro hagati ya Israel na Palestina.

Kuri ubu biravugwa ko abadipolomate b’Abagande barimo gusiganwa n’igihe bagerageza guhosha umwuka mubi wadutse hagati ya Ambasaderi Sebujja Mull Katende n’umwe mu bajyanama b’ingenzi ba Perezida Trump akaba n’umukwe we, Jared Kushner.

Jared Kushner akaba yarabonanye n’abadipolomate b’Abanyafurika bakorera i Washington kuwa Gatanu taliki ya 7 Gashyantare 2020 ngo abagezeho umugambi mushya ugamije kugarura amahoro hagati ya Israel na Palestina, umugambi utaravuzweho rumwe.

Amakuru agera kuri Daily Monitor dukesha iyi nkuru avuga ko ubwo Kushner yari ari kugeza ijambo kuri aba badipolomate, Ambasaderi Katende yamuciye mu ijambo ashaka gukosora icyo yumvaga Kushner afata nabi.

Uwari mu nama wahaye amakuru iki kinyamakuru utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Katende yarahagurutse abwira Jared, ‘ndashaka kugukosora…Abanyafurika ntabwo ari abaterabwoba (terrorists) iterabwoba ntabwo ari ikibazo gikomoka muri Afurika.”

KWAMAMAZA

Uyu avuga ko Kushner nawe yahise amusubiza agira ati: “Ndabyumva, biroroshye gukurikira umurongo no kudahangana. Ariko ntabwo ari bwo butumwa twakira buturutse iwanyu. Ubutumwa twakira ni uko mutita ku bushake bwacu. Ni uburenganzira bwanyu birumvikana. Ariko na none ntimuzatungurwe nidufata nabi kwihanganira kwanyu imyitwarire itari myiza.”

Yakomeje agira ati: “Abanya-Palestina bakora ibyo bakora buri munsi. Bahinduka abasazi, bagasakuza, bagatwika business [ubucuruzi] zabo ubwabo.”

Ubwo Kushner yarahindukiye arongera areba Katende ati: “Bafata abantu nka bamwe muri mwe bakavuga ibintu by’ubuswa. Guhitamo Palestina hejuru ya Amerika ntabwo ari intego y’ubwenge.”

Kushner w’imyaka 39, umunyemari udafite ubunararibonye bwinshi muri dipolomasi, yarongoye umukobwa wa Trump witwa Ivanka, akaba afatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa perezida wa Amerika.

Kuva yatangira mu 2017 Ambasaderi Katende yagiye ahagararira igihugu cye cya Uganda mu bihugu bitandukanye nka Sudani, Ethiopia, mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa n’ahandi.

Ambasaderi Katende rero yabaye nk’ukoza agati mu ntozi ubwo yageragezaga gukosora Kushner amubwira ko Abanyafurika atari abaterabwoba iyi nkuru idasobanura aho bihuriye na Palestina na Israel.

Kushner yamubwiye ko ari inshuro ya kabiri avuze ikintu akagifata (Katende) akagitesha agaciro. Ati: “Nta wundi muntu ubibona? Ni ikihe gihugu uhagarariye?”

Ambasaderi Katende amaze gusubiza Kushner yakomeje amwibasira agira ati: “Sinzi niba ari ukudasobanura ibintu kwanjye neza bihagije cyangwa wowe udashaka kumva ibyo mvuga. Ariko bisa nk’aho ari wowe wenyine ufite ikibazo.”

Bivugwa ko ibi byabaye mu gihe Uganda itarebana neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe. Umwe mu bayobozi ba Uganda utarifuje ko amazina ye atangazwa ati: “Hari impungenge ku burenganzira bwa muntu muri Uganda kandi abadipolomate ba Amerika, [by’umwihariko abo muri deparitoma ya Leta] bavuze ku mugaragaro ko hakenewe impinduka muri Uganda.”

Perezida Museveni uherutse kwakira Minisitiri w’Intebe wa Israel ndetse n’Umuyobozi wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan , mu gihe ibi bihugu byombi bigerageza kuzura umubano hagati yabyo, ngo akaba yarashakaga kwerekana agifite ijambo mu karere.

Museveni ati “Kubasha kuzana Bibi (Netanyahu) na al-Burhan mu cyumba kimwe ni ubutumwa ku Banyamerika, ko nkiri umugabo ukwiriye.”

Guterana amagambo kwa Kushner na Ambasaderi Katende kwaje nyuma y’umunsi umwe Uganda yanze gushyigikira imigambi ya Amerika ku hantu hakwiye kubakwa Ikigo Nyafurika cyo guhangana n’ibyorezo kijya kumera nk’icya Amerika (CDC).

U Bushinwa bwateganyije miliyoni 80$ zo kucyubaka kikubakwa muri Ethiopia, ariko Amerika yarabirwanyije yifuza ko cyubakwa muri Maroc.

Ikinyamakuru The Financial Times kikaba giherutse kuvuga ko abadipolomate b’Abanyamerika bashinja u Bushinwa gushaka gutata ibizajya bikorerwa muri icyo kigo no kujya bwiba ibijyanye na AND z’Abanyafurika, ibirego Abashinwa batera utwatsi.