October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuryango Hirwa wari ufite ingagi 17 wari warimukiye mu gice cya Uganda wakubiswe n’inkuba hapfamo 4

YASUWE 20 

Muri pariki y’igihugu ya Mgahinga iherereye mu mashyamba y’ibirunga ku ruhande rwa Uganda, mu gihe imvura yari irimo kugwa umuryango w’ingagi 17 witwa Hirwa wari warimutse uvuye mu gice cy’u Rwanda wakubiswe n’inkuba hapfamo enye.

Ibi byemejwe n’ikigo gishinzwe iby’inyamaswa muri iki gihugu, Uganda Wildlife Authority.

Izapfuye ni ingangi ntoya yari imaze igihe gito ivutse hamwe n’eshatu nkuru z’ingore zirimo imwe yari itwite.

Ikigo cyitwa Virunga Transboundary Collaboration cyatangaje ko hakozwe isuzumwa kuri izi ngagi zakubiswe n’inkuba mu cyumweru gishize isuzuma ryagaragaje ko ntakindi zazize.

KWAMAMAZA

Izi ngagi zari izo mu muryango witwa Hirwa wimutse uvuye muri pariki y’ibirunga y’u Rwanda mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Mbere y’uko uyu muryango ukubitwa n’inkuba wari ugizwe n’ingagi 17.

Iki kigo kivuga ko ibi ari ibyago bikomeye kuri izi nyamaswa.

Kugeza ubu, ubu bwoko bw’ingagi busigaye ku isi ni izigera ku 1,000 gusa.

Dr Andrew Seguya umuyobozi mukuru wa Virunga Transboundary Collaboration yabwiye BBC ati: “Ni inkuru ibabaje cyane”.

“Gupfusha ingagi ebyiri z’ingore zashoboraga kongera umubare w’izindi ni igihombo gikomeye”

Kugeza ubu ku isi hasigaye ingagi zo mu misozi miremire zirenga gato 1,000

Yongeyeho ko ingagi 13 zarokotse zo muri uyu muryango babashije kuzibona kandi basanze zibasha kurisha nta kibazo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu ari umwe mu miryango y’ingagi iba mu mashyamba y’ibirunga igendagenda hagati y’u Rwanda, Uganda na DR Congo.

Mu 2018, ingagi zo mu birunga zavanywe ku rutonde rw’inyamaswa zugarijwe no gucika ku isi nyuma y’uko hongerewe imbaraga mu kuzirinda abazica no kuzibungabunga ngo zororoke.