October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri barimo guhugurwa ku mikorere ya Drone

YASUWE 36 

Abanyeshuri 45 bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya IPRC Karongi, bagiye kumara iminsi itanu bahugurwa ku mikorere n’imikoreshereze by’Utudege duto tutagira abapilote (Drone), aho bazahura n’inzobere nyinshi zitandukanye zitabiriye amarushanwa ya African Drone Forum, arimo kubera i Karongi, mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa umuyobozi w’akarere ka Karongi yasabye abayitabiriye, kuzirikana ibyo bazayigiramo ndetse bikazanabafasha, mu gufasha igihugu cyabo, mugihe nabarimo guhugurwa nabo bishimiye amahirwe babonye.

NSHUTI Pacifique wiga mu mwaka wa gatatu muri IPRC Karongi, akaba yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, umwe mubagize amahirwe yo kubona amahugurwa ku mikorere n’imikoreshereze bya Drone, unavuga ko yagerageje gukora ubushakashatsi kuri Drone zirinda umutekano yadutangarije imbamutima ziwe.

Ati “mbere yuko mbona aya mahirwe yo guhugurwa nari narageraje gukora ubushakashatsi kuri Drone, muri 2018 nagerageje gukora ubushakashatsi kuri Drone mbasha kubibonaho amakuru macye kuko nabirebaga muma shusho, none kuri ubu twagize amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa azamfasha gushira ya matsiko nari mfite.”

Muri aya mahugurwa nzabasha gushira amatsiko ibyo narebaga mu mashusho, none kuri ubu nzabasha kubyiga mbibona nanabikoraho, kandi niteze ko nzanabikuramo isomo ryo kuba nanafatanya nabagenzi banze tukabihangamo umurimo dukora utu tudege duto tutagira aba Pilote, kuburyo zabasha korohereza abaturage baherereye ahantu dutuye mu mirimo yabo ya buri munsi, dore ko no mu minsi ishize nari nagize igitekerezo cyo kuba nakora Drone yifashishwa mu mutekano wo kurinda ishuri, ikajya ifatanya nabasekirite itanga uko umutekano wifashe itanga amashusho.

NSHUTI Pacifique kumwe na UWITONZE Clementine bifuza kugaragaza impinduka mu ikoranabuhanga rya Drone nyuma y’aya mahugurwa

UWITONZE Clementine wiga mu mwaka wa kabiri mu Ikoranabuhanga, avuga ko ari ikintu kinejeje kuba yitabiriye aya mahugurwa, akaba anagaragaza ko azakomeza kugenda yiyongerera ubumenyi kuri Drone.

Ati “ni ikintu kinejeje cyane kuba nitabiriye aya mahugurwa, ndi muri bake babonye aya mahirwe nanjye rero nkaba nzajya niyongerera ubumenyi uko nshoboye, kuko ubumenyi buke nari mfite ngiye kubwagura.”

Drone nari narayigizeho amatsiko nkimara kumva ko zitwara amaraso, sinarinzi ko zabasha gukoresha zitera imiti yica imibu, ni byinshi zikoreshwamo ntari nsanzwe nzi.

Nyuma yaya masomo bizadufasha kuba twakwegeranya ibitekerezo natwe tukazabasha kuba twakwikorera Drone zizafasha igihugu cyacu muri gahunda zitandukanye.

Ndasaba urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa kwitinyuka bakumva akamaro ka Drone, tugahanga imirimo twifashishije Drone kuko zizatworohereza mu kwihutisha igihe, haba mugutwara ibintu runaka ubivanye hamwe ubijyana ahandi, kandi  rwose abakobwa batarabasha gutinyuka kwiga amasomo y’ubumenyingiro nibahinduke ndetse n’abafite imyumvire bakwiriye kuyihindura.

UWITONZE Clementine na MUTABAZI Moise bagaragaza ko bafite inyota ku mikorere n’imikoreshereze bya Drone, banatanga icyizere ko nyuma y’aya mahugurwa bazakora byinshi bakoresha Drone bizagirira akamaro abanyarwanda

MUTABAZI Moise nawe wiga muri IPRC Karongi avuga ko aya mahugurwa aje gufasha byinshi ndetse ko Drone nazo ubwazo zije gufasha muri gahunda zitandukanye kwihutisha igihe.

Ati “mu kwihutisha igihe Drone muri Service z’ubuzima zizabasha gutabara ubuzima bw’abarwayi benshi aho nko mugihe imodoka yakoreshaga amasaha atatu ijyanye imiti Drone yabasha gukoresha iminota makumyabiri, ubuzima bw’abarwayi bubashe gutabarwa.”

Nk’abantu twiga amasomo yo gukora amafoto, amashusho aya masomo azadufasha kwigiramo uko twazabasha kwihangira imirimo dukoresha Drone, haba mu gufata amashusho, n’amafoto twifashishije Drone kandi bikaza bikeye, rero aya mahugurwa umunsi wa mbere nayungukiyemo ko nabashije kumenya uko wahagurutsa Drone.

Iki gikorwa cyaje kubera inaha i Karongi turizera ko kizatanga umurongo uboneye wo kubasha gufasha abafite ubumenyi, kandi ishuri rizafungurwa ryo gukora Drone turashaka kuzarijyamo bikadufasha kujya tuzibona hafi zinahendutse.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine, mu gikorwa cyo gutangiza aya mahugurwa yavuze ko ari umugisha ukomeye ku karere ka Karongi, kwakira aya marushanwa ya Drone.

Ati “kuba aya marushanwa yaje kubera mu Rwanda bagatoranya ko abera mu karere ka Karongi nibyo kwishimirwa, kuko ni umugisha ukomeye twagize, akaba aribyo gushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Ndashimira ibihugu byose byitabiriye aya marushanwa, ndashimira impuguke zitabiriye aya marushanwa, kandi akaba aya mahirwe yaje kurimwe banyeshuri bo muri IPRC kubera ko aya mahirwe yaje i Karongi.

Izi mpuguke zifite ubumenyi bwinshi kandi butandukanye rero uko muri 45, hari impamvu ikomeye yatumye arimwe mutoranywa, ndagira ngo mbisabire aya amahugurwa muzayabyaze umusaruro ukwiriye, kuko izi nyungu zigomba kuba ubw’igihugu cyose, rero ubumenyi muzabona ntimuzabupfushe ubusa ahubwo muzabusangize n’abandi, umusaruro muzabonera mu minsi itanu muzabugire nkaho ari ubw’imyaka itanu mwabonye, rero mugire ikinyabupfura kugira aya mahugurwa azavemo umusaruro ukwiriye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi ubwo yarimo atanga impanuro ku banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa y’imikoreshereze ya Drone

Abanyeshuri bahuguwe ni 45 biga muri IPRC Karongi, mu ishami ry’ikoranabuhanga, bakaba bitezweho kuzatanga umusaruro ukomeye ku gihugu cy’urwanda ndetse ninaho hazavamo abazajya bajya gutanga ubumenyi mu ishuri rya Drone riteganya gutangizwa mu Rwanda mu minsi ya vuba mu karere ka Huye.

Amakipe atandukanye yitabiriye aya marushanwa yo kugurutsa Drone ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu i Karongi ni Sensefly yo muri Switzerland, Hojung Solution yo muri South Korea,  Avy yo muri Netherlands, German Drones yo muri Germany, Phoenix Wings yo muri Germany, Wingctoper yo muri Germany, Volansi yo muri USA, Venturi yo muri Spain ndetse na Qlex yo muri Germany.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine, mu gikorwa cyo gutangiza aya mahugurwa yavuze ko ari umugisha ukomeye ku karere ka Karongi, kwakira aya marushanwa ya Drone, kumwe na Dr. George Mulamula umukozi wa Banki yisi witabiriye umuhango wo gutangiza aya mahugurwa
Abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa biga ikoranabuhanga

Drone zazanwe mu marushanwa, ziri mu bwoko butandukanye bitewe ni amakipe yitabiriye