October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuyobozi wa Rayon Sport arasaba Abayobozi ba FERWAFA Kwegura|| umuvugizi wa Rayon ashobora guhagarikwa imyaka 2.

YASUWE 24 

Kuri uyu wa 07/02/2020,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu rwanda FERWAFA nibwo ryatangaje ko Ikipe ya Rayon Sport yahawe ibihano nyuma yuko yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’ubutwari 2020.

Babinyujije kurukuta rwabo rwa twitter FERWAFA yatangaje ko ikipe ya Rayon Sport hari ibihano yafatiwe ndetse igacibwa n’amafaranda kubera yivanye mu irushanwa ry’igikombe cy’ubutwari  2020.

FERWAFA yagize iti” Kuwa 07 Gashyantare komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yarateranye kugirango ifate icyemeze ku kwikura  mu irushanwa ry’ubutwari 2020 ku ikipe ya Rayon Sport.

Hashingiwe kandi kuri stati  y’amabwiriza agenga FERWAFA nko mungingo yayo ya 12.

Komite nyobozi ya FERWAFA Isanga Ikipe ya Rayon Sport nk’umunyamuryango wa FERWAFA hari amategeko yishe.

Hashingiwe ku ngingo ya 60 ya Stati y’amabwiriza  agenga FERWAFA, Komite nyobozi ya FERWAFA yafashe ibyemezo bikurikira bijyanye n’imyitwarire y’ikipe ya Rayon Sport.

  1. Rayon Sport yabujijwe kuzitabira irushanwa ry’igikombe cy’ubutwari rizaba mu mwaka utaha wa 2021.
  2. Rayon Sport yaciwe amafaranga akoreshwa hano mu Rwanda angana na ibihumbi magana atatu(300,000).
  3. Rayon Sport yabujijwe kuzategura cyangwa kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu cyanwa mpuzamahanga mu igihe cy’amezi 12 uhereye igihe babimenyesherejwe.

Bakimara gushyira hanze ibi byemezo umuyobozi wa Rayon Sport bwana Munyakazi Sadate, abinyujije kurukuta rwe rwa twitter asa nuwasabye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko bwakwegura.

Yagize ati”Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe,,,,”

Amakuru dukesha rwanda magazine aravugako umuvugizi w’iyi kipe bwana Nkurunziza Jean Paul nawe ashobora guhanwa.
Gusa amakuru dukesha iki kinyamakuru avuga ko komite ya FERWAFA atariyo izahana uyu muvugizi ahubwo ikibazo cye kizoherezwa mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA.
Ubwo Rayon Sports yatangazaga ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari rya 2020, Nkurunziza Jean Paul aganira n’itangazamakuru yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati ” FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona…comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis…

Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yakomeje avuga ko umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ayo magambo asa nkaho avugira abanyamuryango ba FERWAFA kandi ngo nyamara ari ikosa ,kuko ataribo avugira kuko batabimutoreye.

Ibihano byahawe Rayon Sport byakomeje kugenda  bivugwaho na benshi ndetse harimo n’abayobozi.
Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ububanye n’amahanga Amb.Olivier JP Nduhungirehe yagize ati” igitutu icyaricyo cyose cyabafana ubwinshi bashobora kuba bafite, ikinyabupfura ndetse no kubaha ni ingirakamaro muri societe yacu. Gutanga umusanzu ku ntwari zacu binyuze mu marushanwa ni ubuntu kandi ntabwo bikwiye kuba amahitamo ya bamwe. Nta kipe nimwe y’umupira w’amaguru  iri hejuru y’amategeko”

Inkuru ya Theophile Bravery @rwandanews24