October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Yavuye mu Bitaro, nyuma yuko abaganga basanze ntakibazo afite

YASUWE 52 

Harerimana Ezechias, usanzwe akora akazi ko gutwara Abagenzi ku Igare, akaba akorere mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, waraye mu Bitaro bya Kibuye, mu ijoro ryo kuwa 07/Gashyantare/2020, nyuma yuko yari akubiswe n’aba Polisi bo mu muhanda, bari mu kazi ubwo bari bahuye nawe ari ku Igare, nyuma y’amasaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, taliki 06 Gashyantare 2020, ahasaga saa kumi n’ebyiri n’igice, ubwo uyu Ezechias yari yatinze kuva mu muhanda.

Ubwo yahuraga n’aba ba polisi icyabaye nuko bamuhagaritse akanga guhagarara, maze aba ba Polisi baramwitambika agira igihunga ahita yitura hasi, umwana agwa ku gice cy’umuhanda ubusanye n’uwo yagenderagamo.

Ubwo umunyamakuru wa rwandanews24 yahitaga agera ahabereye ibi, abaturage barimo basakuza cyane, maze tubasha kuganira na bamwe muribo badutangariza byinshi, dore ko byabeye hafi yaho umunyamakuru wa rwandanews24 yari nawe agahita ahagera, yahageze umwana aryamye hasi, nkuko bigaragara mu nkuru yabanje

http://Karongi: Abapolisi 2 bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana bakamugira intere

KWAMAMAZA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umunyamakuru wa rwandanews24, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi KIZZA E, basuye Harerimana Ezechias wari waraye mu bitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, dusanga umwana yitaweho ababwa ubuvuzi bw’ibanze babasha kureba ko atakomeretse, bareba aho yari yakubiswe umugeri mu mbavu ko ntazindi ngaruka byamugiraho basanga ameze neza nta kibazo, bamuha imiti arataha, mugutaha nawe yemereye rwandanews24 ko ameze neza kandi ko agiye guhita asubira mu mirimo yiwe.

Ati “ubu meze neza kuko abaganga babashije kunyitaho, ubwo nagezwaga kwa muganga, ubu ikibazo nsigaranye nicyo kubona Igare ngasubira mu kazi kanjye ko gutwara abagenzi, kuko ariryo ringaburira.”

Umunyamakuru wa rwandanews24, kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi KIZZA E, bafashe Harerimana Ezechias akimara gusezererwa mu Bitaro maze ajya guhabwa igare ryiwe, akaba yahise asubira mu mirimo yiwe yo gutwara abagenzi nkuko bisanzwe.