October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dr Munyakazi Isaac na Evode Uwizeyimana beguye ku mirimo yabo

YASUWE 28 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ku rukuta rwa twitter rwa Primature banyujijeho ubwegure bw’aba bagabo babiri, ibi bikaba bibaye nyuma y’ikibazo umunyamabanga wa Leta Evode Uwizeyimana aherutse kugira ubwo yahirikaga hasi umu sekirite wa Company ya Isco, akajya no kumusaba imbabazi n’ubuyobozi bwayo ariko ntibigire icyo bitanga.

Uwizeyimana Evode yeguye ku mwanya we nyuma y’imyaka isaga itatu yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Naho ibibazo biri muri minisiteri y’uburezi byo ntiwabirenza amaso, bikaba ari bimwe mu bitumye uyu munyamabanga wa Leta yegura ku nshingano ze.

Dr Munyakazi Isaac mu buriganya

Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019.

Munyakazi yemera ko yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe. Gusa andi makuru yemeza ko ibyaha akurikiranyweho bikirimo gukorerwa iperereza, nubwo nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

 

Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta

 

Dr Munyakazi Isaac afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu micungire y’Uburezi (Education management) mu gihe Uwizeyimana Evode afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko.

Uwizeyimana Evode yari yararahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016. Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Dr Munyakazi Isaac we yinjiye muri Guverinoma mu Ukwakira 2016. Yahageze avuye muri Kaminuza ya Kigali yinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, yahakoze nk’ushinzwe ireme ry’Uburezi muri iyi kaminuza, nyuma aza kuba umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi (Dean of the Faculty of Business Management and Economics) akabifatanya no kwigisha.

Ubwegure bw’aba bagabo butangajwe mu gihe bari bamaze iminsi badafitanye umubano mwiza n’abaturage