October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri muri Uganda ati: “Nta mugandekazi uzongera guca imyeyo”

YASUWE 34 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 5 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango muri Uganda, Peace Mutuuzo yabujije abakobwa umugenzo wo gukuna cyangwa se guca imyeyo.

Minisitiri Mutuuzo yatangaje ibi mu gihe igihugu cyiteguraga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imigenzo yo gukeba bimwe mu bice bigize igitsina cy’abagore kizwi mu Cyongereza nka ‘Female Genital Mutilation’, uyu munsi wizihizwa taliki ya 6 Gashyantare buri mwaka.

Daily Monitor  dukesha iyi nkuru yanditse ko kuri Minisitiri Mutuuzo, umugenzo wo guca imyeyo ngo ntaho utandukaniye no gukebwa. Agaragaza ko hari impungenge ku bana b’abakobwa babikora, akaba yabasabye kujya bagaragaza ababashuka ngo babikore. Ngo leta ya Uganda ifite gahunda yo gushora imari mu bikorwa birwanya imico nk’iyi kandi ubukangurambaga buzakorerwa mu mashuri abanza.

KWAMAMAZA

Guca imyeyo ni iki?

Ni umugenzo ukorwa n’ab’igitsinagore, aho bafata igice cy’umwanya w’ibanga (igitsina), bakagikurura kugira ngo kibe kirekire. Bizera ko umukobwa cyangwa umugore waciye imyeyo, abasha gushimisha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina kurusha utarabikoze, bigatuma benshi bashishikazwa no kubikora, n’abana bakagendera kuri iyi myumvire.

Mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda, uyu mugenzo uracyakorwa na benshi, gusa ukorwa mu ibanga n’umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ry’abakobwa bahuriye hamwe.

Abatawemera bavuga ko kuwimakaza nta ho bitandukaniye no gushyigikira ingeso mbi z’ubusambanyi, bityo bo ngo badashobora kuwukora gusa babona bigoye ko wacika kuko gukora igenzura ry’abawukora bisa n’ibidashoboka.