October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame yafunguye ikigo kivura kanseri hakoreshejwe imirasire mu Rwanda

YASUWE 34 

Aya ni amwe mu magambo yagarutswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Gashyantare 2020, ubwo yafunguraga  Ikigo kivura kanseri hakoreshejwe imirasire, kikaba giherereye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, kikaba ari umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo kubera ikoranabuhanga gikoresha.

Iki kigo gishya kije cyunganira ubundi buryo bwo kuvura kanseri bwatangirwaga mu bitaro bimwe na bimwe mu Rwanda nk’ubwo kuyivura hifashishijwe imiti (chemotherapy) no kubaga aharwaye.

Perezida Kagame afungura iki kigo, yavuze ko kije gutabara ubuzima bwa benshi no gufasha igihugu n’abagituye kuzigama amafaranga yakoreshwaga bajya kwivuza hanze.

Perezida Kagame ubwo yageraga mu bitaro bya Kanombe ahubatse ikigo kivura kanseri

Yagize ati “Twari tumaze igihe dutakaza amafaranga menshi twohereza abarwayi bake hanze kujya kwivuza kanseri. N’ubundi nta mafaranga menshi dufite ariko nayo menshi yavuzaga bake kandi dufite abarwayi benshi.”

Perezida Kagame yavuze ko intego ari ugukomeza kwagura icyo kigo ku buryo kigira ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi mu bijyanye n’ubuvuzi bwa kanseri.

Ati “ Twubatse iki kigo kandi tuzacyagura mu minsi iri imbere kugira ngo kibashe kwakira benshi. Uyu munsi abanyarwanda benshi barabasha guhabwa ubuvuzi bakeneye n’imiryango yabo, uko iminsi izajya ishira iki kigo kizakura kibashe kugera ku rwego rwo gusuzuma no kuvura abarwayi baba abataha n’ababa mu bitaro.”

Nubwo uyu munsi iki kigo kivura hifashishijwe imirasire, intego ni uko hatangirwa na serivisi zo kuvura kanseri hakoreshejwe imiti ndetse n’uburyo bwo kubaga ku buryo umurwayi wese uhaje, bamuha serivisi bijyanye n’ubwoko bwa kanseri afite ndetse n’ubuvuzi akeneye.

Perezida Paul Kagame (ibumoso) na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ubwo bafunguraga ikigo gishya kivura kanseri hifashishijwe imirasire

Nubwo kanseri ari indwara itandura kandi yizana, inzobere mu buvuzi zivuga ko ibyago byo kuyirwara hari ubwo nyir’ukuyirwara abigiramo uruhare ku kigero cya 40 %.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwirinda ibyo bishobora gutuma bikururira kurwara kanseri.

Ati “Kwirinda ni iby’ingenzi cyane. Hari byinshi biri gukorwa. Twigishijwe byinshi n’abashinzwe ubuzima, twigishwa ko kurya ifunguro ryuzuye intungamubiri , gukora siporo, kutanywa itabi ari imico igabanya cyane ibyago byo kurwara kanseri. Hari ibyo twatangiye gukora ariko turacyafite byinshi byo gukora.”

Yatanze urugero rwa siporo rusange izwi nka Car free day iba hirya no hino mu gihugu, avuga ko ari bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara zirimo kanseri.

Ibitaro byafunguwe ku mugaragaro

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko bashyize imbaraga nyinshi mu gusuzuma no kuvura kanseri hirya no hino mu gihugu, ku buryo kugeza ubu ibigo nderabuzima 50% n’ibitaro 50% byo mu Rwanda bishobora gupima kanseri zimwe na zimwe zirimo izibasira abagore.

Yavuze ko ikigo gishya kivura kanseri kije gutanga inyuganizi muri ubwo buvuzi, bikazarinda abarwayi gusiragira.

Ati “ Iki kigo kije kunganira ibindi bitaro byavuraga kanseri bikoresheje imiti cyangwa uburyo bwo kubaga, nk’ibitaro bya Butaro, CHUK, CHUB n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, ariko ikigamijwe ni uko tugira ibitaro binini hano bitanga ubwo buvuzi bwose bukomatanyije abarwayi ntibasiragire.”

Captain Dr Félix Sinzabakira, umuganga uvura kanseri hakoreshejwe imirasire n’imiti mu kigo gishya kivura kanseri mu Rwanda, yavuze ko kuba mu Rwanda nta buvuzi bwa kanseri bukoresheje imirasira bwahabaga, byatumaga bakora ingendo za hato na hato bajya gushaka ubwo buvuzi hanze.

KWAMAMAZA

 

Yavuze ko amahirwe ahari ubu, ari uko ikigo cyafunguwe gifite ikoranabuhanga rikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo ku buryo bizakurura abarwayi bavuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuza kuhivuriza.

Ikoranabuhanga ikigo gishya gikoresha mu gushiririza kanseri ryitwa Volumetric modulated arc therapy, VMAT , aho bavura igice kirwaye kanseri hakoreshejwe imirasire, ikerekezwa ku harwaye gusa.

Ati “Niba ugiye kuvura inkondo y’umura, uzi ko yegeranye n’ibindi bice bidafite uburwayi. Ku nkondo y’umura niho hashyirwa imirasire , ibindi bice bihakikije bigumane ubuzima bwabyo.”

Iki kigo cyatangiye gukora guhera muri Werurwe umwaka ushize. Kimaze kwakira abarwayi basaga 300.

Muri iki kigo gishya hari imashini ebyiri zivura kanseri hakoreshejwe imirasire zizwi nka linear accelerators n’indi imwe isuzuma. Hari abaganga batandatu bazobereye mu kuvura kanseri hifashishijwe izo mashini.

Buri mashini muri izo ebyiri, ifite ubushobozi bwo kuvura abantu nibura 80 ku munsi.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kizajya cyakira abarwayi bose, barimo bafite ubwishingizi butandukanye burimo na Mutuelle de sante.

Kanseri zibasira abanyarwanda cyane ku bagore hari iy’inkondo y’umura, iy’ibere, igifu naho abagabo iboneka cyane ni iya prostate.

Mu mwaka wa 2018, abantu basaga 3000 nibo bivuje kanseri. Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS uvuga ko Kanseri ari indwara ya kabiri yica abantu benshi ku isi. Nibura umwe mu bantu batandatu bapfa ku isi aba yishwe na kanseri.