October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Biravugwa ko FDLR ifatanyije na Nyatura bamaze kwica abantu bagera kuri 24

YASUWE 30 

Byibuze abantu 24 bivugwa ko ari abo mu miryango y’inyeshyamba zo mu mutwe wa NDC/Renove, bishwe na FDLR ifatanyije na Nyatura bicishijwe intwaro zirimo iza gakondo nk’imihoro mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ushize mu gace ka Kahira, muri Teritwari ya Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imirambo yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 03 Gashyantare ni abagabo batanu, abagore 13, n’abana batandatu, bagaragaye aho biciwe mu Mudugudu wa Nyange.

Umuvugizi wa NDC, Desire Ngabo, yemeje ko abana bishwe ari abo mu miryango yabo baguwe gitumo mu gitero cy’inyeshyamba ziyobowe n’uwitwa Domy, Umuyobozi w’umutwe wa Nyatura CMC, wihuje na FDLR bakaba korera muri Kivu y’Amajyaruguru.

7sur7.cd  dukesha iyi nkuru yanditse ko “Ubwo abantu bacu bafite ibirindiro muri Nyange bari mu irondo, bamwe mu bari ku birindiro baguwe gitumo mu gitero cya Nyatura ifatanyije na FDLR. Umubare uri hejuru ku ruhande rwacu. Abo mu miryango yacu bose bari mu birindiro bishwe,” uyu ni umuvugizi wa NDC asobanura akaga bahuye na ko.

Uyu yongeyeho ko abarwanyi babo bari bavuye ku irondo ari bo basubije inyuma izo nyeshyamba zari zabateye ariko bari bakererewe n’ubwo babashije gufatamo barindwi mu babateye.

Uyu yaboneyeho gusaba imishyikirano hagati yabo na Leta mbere y’uko barambika intwaro bagahagarika ibikorwa byabo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Si ubwa mbere umutwe wa Nyatura waba uvuzweho gukorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR mu bikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi kuva washingwa mu 2011.

Guhera muri za 2012 iyi mitwe yombi yagiye ifatanya mu bitero bitandukanye nk’ahitwa Remeka, mu majyepfo ya Masisi, Nyatura ifatanyije na FDLR bishe abantu batandatu mu ijoro ryo kuwa 07 rishyira kuwa 08 Kamena 2012, nk’uko Monusco yabitangaje.

Muri Kivu y’Amajyepfo, Nyatura ifatanyije na FDLR yarwanye n’umutwe wa Raia Mutomboki ku itariki 15 Kamena abantu benshi bahasiga ubuzima.

Uyu mutwe ukimara gushingwa wagiye wibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ufatanyije na FDLR ndetse n’Igisirikare cya Congo, FARDC , bituma havuka umutwe wa Raia Mutomboki nawo ugizwe n’Abatutsi washinzwe ugamije kwirinda.

Muri kivu y’Amayepfo inyeshyamba za Mai-Mai Nyatura zigera mu 120 zarizarambitse intwaro hasi mu mpera za 2019 zasubiye mu ishyamba ku itariki 25 Mutarama 2020 bituma benshi bemeza ko zigiye gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura kandi ntizicana uwaka n’inyeshyamba za CNRD zigizwe n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR mbere yo kwitandukanya bagashinga umutwe wabo.

Nyuma y’igihe gito CNRD ivutse mu 2017 abarwanyi bayo 17 biciwe mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Nyatura mu gace ka Nyange-Bibwe. Uyu mutwe wa Nyatura ukaba wari uherutse icyo gihe gufatanya na FDLR kwivugana abasirikare ba Leta barimo babiri bakuru.