October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Gutangira amakuru ku gihe byarokoye ubuzima bw’umugabo wari waguriwe Essence nuwo bashakanye ngo amutwike

YASUWE 58 

Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagali ka Byahi, mu umudugudu w’Isangano, kuri iki cyumweru tariki ya 02/Gashyantare/2020, ubuzima bwa Adamu Hassan bwarokowe no gutangira amakuru ku gihe atarivuganwa nuwo bashakanye wari waguze litiro 5 za Essance, ngo amutwike amuziza ko amuca inyuma.

Umuturage utuye mu kagali ka Byahi, waganiriye na Rwandanews24 utifuje ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko aba bagiranye ibibazo bikomeye bikagera naho umwe yashakaga kwivugana undi, byatewe no gucana inyuma.

Ati “uyu mugore witwa Dushimiyimana lehema  washakanye na Adamu hassan, basanzwe babana mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba bamaranye imyaka 23 babana nk’umugore n’umugabo, bakaba bafitanye abana batandatu.”

Bafitanye amakimbirane ku Rwego rwo hejuru, akomoka ku gucana inyuma bivugwa ko icyo bakunze gupfa ari uko buri umwe avuga ko undi amuca inyuma.

Uyu mugabo Adamu hassan yari asazwe afite undi mugore basezeranye mu mategeko, bafitanye abana batandatu, gusa we ntabwo atuye muri aka kagali.

Rero kubwo gutangira amakuru ku gihe, muri iki gitondo, umugore bamuvumbuye ko yari amaze kugura essence litiro5, zo gutwika umugabo we, akamutwikira munzu, rero amakuru akimara kumenyekana ubuyobozi bwatabariye hafi.

Adamu hassan, wari ugiye kwivuganwa nuwo bashakanye Dushimiyimana Rehema, Imbere yabo akaba ari akabido karimo Essance yari gukoreshwa muri ubu bugizi bwa nabi

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu ntarabasha gufata telefone, twamuhamagaye ubugira gatatu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnson, mu ruzinduko aherutse kugirira mu karere ka akarongi, yagaragaje ko Ihohoterwa rikorerwa mu ngo usanga ahanini riterwa n’urusobe rw’ibyaha, birimo ubuharike, gucana inyuma hagati y’abashakanye, gukoresha umutungo w’urugo nta bwumvikane, gutererana abana no kwihunza inshingano kenshi na kenshi bikaba bitera ubukene mu muryango.