October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gisagara: Ubuyobozi bwa REG buranyomoza amakuru avuga ko badatanga serivisi kubera ko imodoka zabo zapfuye

YASUWE 16 

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kansi, Akagali ka Sabusaro, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara bavuga ko harimo abadahabwa serivisi zijyanye n’amashanyarazi kubera ko imodoka ya REG muri aka karere yapfuye, akaba ariyo mpamvu bavuga ko batabona ubufasha ariko ubuyobozi bwa REG bukabihakana bwivuye inyuma.

Eng. Dominique Bakenerinzungu, Umuyobozi wa REG ishami rya Gisagara

N’ubwo aba baturage bavuga ibi, ubuyobozi bwa REG ishami rya Gisagara burahakana aya makuru bwivuye inyuma kuko ngo imodoka zabo ni nzima kandi ntabwo bafite imodoka imwe nk’uko aba baturage babivuga.

Eng. Dominique Bakenerinzungu, ni umuyobozi wa REG ishami rya Gisagara. Mu kiganiro na Rwandanews24 nyuma yo kuganira n’abaturage batandukanye mu Murenge wa Kansi ari nabo bafite iki kibazo, yatangaje ko ababwira ibi aba abaturage ibi Atari abakozi ba REG. Yagize ati: “ Natekereza ko ari nk’umuhigi waba waramubeshye, kuko nka REG imodoka zacu ni nzima, zigize n’ikibazo ntizapfira rimwe kuko tugira imodoka dukoresha nka REG, tukagira n’iza ba rwiyemezamirimo, murumva ko imodoka zose zitapfira rimwe.”

Iyi niyo centere ya Gikore mu Murenge wa Kansi

Yakomeje avuga ko hari abantu biyitirira REG bakabeshya abaturage ko bazabaha amashanyarazi ndetse bamwe bakabarya n’amafaranga bababwira ko bazabakemurira ibibazo bijyanye n’umuriro. Abo bantu bazwi ku mazina y’Abamamyi n’Abahigi. Niba hari umuturage ufite ikibazo yazaza kuri REG tukamufasha cyangwa akaba yaduhamagara tukamusanga aho atuye.

Akarere ka Gisagara mu kwegereza amashanyarazi abaturage kageze kuri 46.33%, abafatira ku mirasire y’ izuba ni 34.12% naho afatiye ku muyoboro mugari ni 12%.

Gisagara yatangiye kugezwaho serivisi z’umuriro taliki ya 16 Kanama 2016, abari bafite umuriro bari ibihumbi 7000  bafatiraga umuriro ku muyoboro mugari mu Karere kose, ariko ubu abafatabuguzi bamaze kugera ku bihumbi 30101 muri Mutarama 2020.