October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Congo: ADF yarekuye umugore yari yarashimuse imutuma kuri FARDC

YASUWE 67 

Umutwe witwaje intwaro wa ADF woherereje ubutumwa ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku nshuro ya mbere kuva Operasiyo Sokola ya kabiri yatangira mu mpera z’Ukwakira 2019.

Iyi operasiyo yatangiye taliki ya 30 Ukwakira 2019, izana uburyo buvuguruye bugamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikambitse mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Imwe muri yo yarashegeshwe, ADF ikomeza kwica abaturage bari mu ntara ya Beni, abandi irabashimuta.

ADF yakomeje igisa no kwihorera ku bitero igabwaho n’Ingabo za Congo (FARDC) n’ubwo itari yarigeze igira icyo itangaza.

Nk’uko Actualite.cd dukesha iyi nkuru yabyanditse, taliki ya 1 Gashyantare 2020, ADF yagabye igitero mu gace ka Kamapalyo kari hafi y’umugi wa Mamove, yica abaturage, abandi irabashimuta.

Mu bashimuswe harimo umugore umwe abarwanyi ba ADF barekuye, bamutuma kuri FARDC kuvuga ko: “Ingabo za Congo nizikomeza kugaba ibitero ku birindiro byabo, nabo bazakomeza kwica abaturage.”

KWAMAMAZA

Kuva taliki ya 30 Ukwakira 2019, ADF imaze kwica abaturage barenga 300. Barimo 81 bishwe hagati ya taliki ya 28 Mutarama n’iya 1 Gashyantare 2020, mu mugi wa Beni. Uyu mutwe urarahirira gukomeza kwica abaturage mu gihe ingabo za Congo na MONUSCO zarahiriye kurandura uyu mutwe kandi bisa n’ibyananiranye, bikaba bikomeje gushyira abaturage ba Beni mu kaga.

Niba izi ngabo zibona zidashoboye kurandura uyu mutwe kuko n’ubundi intego yazo ari ukurokora amagara y’abaturage, nizemere ko byazinaniye, zivane ingabo muri aka gace cyane ko bishoboka ko babona amahoro, ziramutse zihavuye.

Niba zemera ko zifite ubushobozi buhagije, nizongere imbaraga mu bikorwa bibungabunga umutekano wa Beni, ADF itsimburwe byihuse, abaturage ntibakomeze kubirenganiramo.