October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Turambiwe isambanywa ry’abangavu tugeze kuri renga aho nkumene-Min.Busingye

YASUWE 28 

Kuri uyu wa gatanu tariki 31/Mutarama/2020, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnson, yagiriye uruzinduko mu karere ka Karongi, aho yaganiriye n’abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Karongi, ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo irikorerwa abana, ndetse no ku isambanywa rikorerwa abangavu.

Iki kiganiro Minisitiri yagiranye n’abayobozi cyateguwe kubufatanye bwa World vision na RIB, muri gahunda yo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, abagabo bo mu Karere ka Karongi, basabwe kwemera bakaba inganzwa ariko ingo zabo zikagira amahoro byabananira bakagura urukerezo bagakata akaboko gahohotera abagore niba ari byo bahisemo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, avuga ko bibabaje kubura amahoro mu gihugu kiyafite, asaba abaturage gutabara abagore bahohoterwa, asaba abayobozi guhangana n’ihohoterwa aho riva rikagera.

Ati “U Rwanda ni igihugu gitekanye, ni igihugu gifite amahoro, ni igihugu cyifuza ko umuntu akoresha ubushobozi bwe kugira ngo agere ku byo yifuza. Nta kaga nko kuburira amahoro mu gihugu kiyafite, abahohoterwa mu ngo ntekereza ko ari cyo cyaha kinakomeye kukirwanya, mu rugo, mu cyumba ni ahantu hakomeye umuntu uhohoterwa ari hariya ni we wa mbere mu gutabarwa kuko ntaho guhungira aba afite’’.

Uhereye ku masibo kuzamuka ukagera hejuru twese tugomba kurwanya ibyaha birimo gusambanya abana, kuko ni urugamba twiyemeje guhangana narwo.

Umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Munyentwari Alphonse

Minisitiri Busingye yabwiye abagabo bo muri Karongi ko mu byo akaboko kemerewe hatarimo gukubita, asaba ko uwo binaniye kubireka yagura urukezo akagaca cyangwa ubuyobozi bukarumugurira, ndetse anabasaba kwirinda ihohoterwa iryariryo ryose rikorerwa umwana, kuburyo ikibazo cy’isambanywa ry’abangavu kirambiranye, bigeze kuri renga aho nkumene.”

Ati “Akaboko kacu mu byo kemerewe gukora amategeko akemerera ntabwo harimo gukubita umugore twashatse, aka kaboko dukwiye kugaca kakavaho niba akazi kako harimo gukubita umugore twashatse, kandi ikindi rwose abagabo basambanya abana turarambiwe kuri ubu tugeze kuri renga aho nkumene.”

“Ndimo ndababurira, uriya ubirimo niba afite ubwenge niyigurire urukezo rwe ka kaboko akavaneho we ubwe ariko niba adafite ubwenge nta kundi byagenda turarumugurira, mu isibo barugure, mu mudugudu barugure, inzego zose.’

Naho ku kubura kw’ibimenyetso, kubana bahohotewe, iyo uwakoze icyaha afite amafaranga, Minisitiri avuga bidakwiriye guhishira umunyacyaha, ko iyo ubikoze nawe uba ubaye umufatanyabikorwa, ko igihe bimenyekanye ko watumye umuntu abura ari wowe amategeko abihanira.

Minisitiri Busingye avuga ko barambiwe icyaha cyo gusambanya abana

Minisitiri Busingye, yagaragaje ko Ihohoterwa rikorerwa mu ngo usanga ahanini riterwa n’urusobe rw’ibindi byaha, birimo nko gucana inyuma hagati y’abashakanye, gukoresha umutungo w’urugo nta bwumvikane, gutererana abana no kwihunza inshingano kenshi na kenshi bikaba byatera ubukene.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ikiganiro ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abana n’isambanywa rikorerwa abangavu

NSHIMIYIMANA Eric