October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inzego z’umutekano muri Uganda zakubise Umunyarwanda abaye intere ajugunywa ku Mupaka

YASUWE 35 

Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo Abakuru b’ Ibihugu by’ u Rwanda na Uganda bahurire muri Angola gukomeza ibiganiro byo kunoza umubano umaze iminsi utifashe neza, umunyarwanda witwa Ndayambaje Phenias uzwi ku  izina rya Yamba wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yakubiswe agirwa intere n’inzego z’umutekano za Uganda amaze kunoga ajugunywa ku mupaka wa Cyanika.

 Yamba w’imyaka 32 y’amavuko yakubiswe ubwo yazaga mu Rwanda aturutse muri Uganda, yagera hafi n’umupaka agakubitwa n’inzego z’umutekano za Uganda, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari na ho yatoraguwe n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda akajyanwa kwa Muganga.

Guverineri w’ Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yemeje aya makuru kko ari impamo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yamaganye ibyakorewe Ndayambaje mu gihe habura umunsi umwe ngo abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bahurire muri Angola bareba uko basuzuma ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Ndayambaje yiyongereye ku bandi Banyarwanda bagiye bakubitwa bakagirwa intere cyangwa bakamburwa ibyo batunze byose, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda.

Nta minsi ibiri ishize humvikanye inkuru ya Manishimwe Erias n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batatu ukomoka mu Murenge wa Rwinkwavu muri Kayonza wanyazwe imitungo ye yose n’Abanya-Uganda, mbere yo kuzanwa akajugunywa ku mupaka wa Cyanika nta n’imperekeza.

Hari n’izindi ngero nyinshi z’abantu bagiye bahura n’isanganya kuva umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangira mu myaka ibiri ishize. Muri aba harimo n’abagiye bakorerwa iyicarubozo no gukubitwa bakabura ubuzima.

Abaturage ba Uganda n’u Rwanda bategerezanyije amatsiko ibizava mu nama iteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 2 Gashyantare 2020, izahurirwamo n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola.

U Rwanda rukomeza kugira inama abaturage barwo kutajya muri Uganda bitewe n’ihoterwa bakorerwa.