October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Abayobozi, Abanyamakuru basobanuriwe itegeko ryerekeye gutanga no kubona Amakuru

YASUWE 100 

Kuri uyu wa kane tariki ya 30/Mutarama/2020, mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura, akagari ka Kibuye, mu cyumba cy’inama cy’inzu ndangamurage y’ibidukikije, habereye ikiganiro cyahuje inzego zitandukanye, zirimo Izihagarariye itangazamakuru, RGB, RMC, urwego  rw’Umuvunyi, ndetse n’abayobozi bahagarariye abandi muri aka karere, aho basobanuriwe itegeko ryerekeye gutanga no kubona amakuru.

Iki gikorwa cyateguwe n’urwego rw’Umuvunyi, urwego rushinzwe imiyoborere, urwego rw’itangazamakuru, aho barimo kugenda bakora ubukangurambaga, kugira ngo abayobozi, abaturage n’abanyamakuru barusheho gusobanukirwa amakuru bemerewe gutangaza, nayo batemerewe gutangaza ayariyo.

Uyu witwa NSENGIMANA Donath, waje ahagarariye Inshuti z’umuryango, waturutse mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gasura, umurenge wa Bwishyura, avuga ko impamvu yabateraga kudatanga amakuru, hari aho abanyamakuru babigiragamo uruhare, ariko iyo baje neza barayabaha.

Ati “hari nkaho umunyamakuru yazaga kugusaba amakuru, wamubaza uwariwe akanga kukwibwira nawe ukamwihorera, kuko akenshi twahitaga tugira ubwoba nkatwe abaturage, gusa kuri ubu tubashije kumenya yuko ubwo bwoba kuri ubu ntaho bugishingiye.”

Kukuba bangaga gutanga amakuru ngo abayobozi bo hejuru batazabibaza nyuma, yavuze ko mu gihe cyose urimo gutanga amakuru ya nyayo, uzi neza ko amakuru urimo utangaza ariyo, haba mu gihe polisi cyangwa akarere kaguhamagara Wabasha kubisobanura, nta kibazo byagutera, kandi bishimira ko begerejwe ubuyobozi, rwose kutamenya amakuru bidindiza iterambere ry’umuturage.

uyu witwa MUGEMANA Vincent, ukomoka mu murenge wa Gashari, uhagarariye urwego rw’abunzi mu kagari ka Musaza, avuga ko amakuru atanzwe neza afasha mu kubaka igihugu.

Ati “abantu benshi batinyaga bakanga gutanga amakuru batazi uwo bayaha, bakavuga bati ushobora gutanga amakuru bikazakugiraho ingaruka, none kuri ubu tugiye kugenda tubwire abaturage ibyiza byo gutanga amakuru, mu gihe ari amakuru yubaka adasenya, kubwanjye nari nsanzwe nsobanukiwe amakuru afite akamaro, n’amakuru mabi ku buryo ntamakuru nigeze nimana, amakuru yose yubaka igihugu ngomba kuyageza ku banyarwanda.”

Iri tegeko ntabwo twari dusanzwe tuzi ko ririho, twari tuziko abanyamakuru bariho ariko tutazi ko iri tegeko ririho, mbese tugomba gutanga amakuru tuzi neza twanabasha gusubiramo.

Kuri ubu twabashije gusobanukirwa neza uko amakuru atangwa, ndushaho kumva ingaruka z’amakuru meza nicyo agamijwe kugeraho mu kubaka igihugu, kuko amakuru yose yatanzwe neza agira ingaruka nziza mu kubaka igihugu.

MUNYENTWARI Alphonse, umuyobozi w’intara y’iburengerazuba abona ko iki kiganiro ari amahirwe akomeye ku babashije ku cyitabira kuko bungukiyemo byinshi byereye iri tegeko akaba anabona ko ari igikorwa cyiza kigomba gukomeza kikagezwa kuri bose.

Ati “ni amahirwe akomeye, kuko kugira amakuru ni ngombwa, uyu munsi twari dufite abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye, kuko gusobanurirwa no gusobanukirwa uburerenganzira busesuye ku kugera ku makuru, icyo twabonye rero nuko iri tegeko buri wese abyungukiramo, ari umuturage, abikorera, amadini, amatorero ndetse n’abayobozi.”

Hari inshingano twabonye zireba buri rwego, ku kibazo cy’abayobozi b’inzego zibanze bimanaga amakuru ku bwuko badasobanukiwe iri tegeko baryungukiyemo byinshi, keretse yimana adakwiriye gutangazwa, abimana amakuru bagomba kugirwa inama kuko n’ibihano byazamo.

Akomeza agira ati “turifuzako na buri muturage twamugeraho akabasha kumenya iri tegeko, kuko iki kiganiro cyari icyo kwiga, hari ubwo umuyobozi y’imanaga amakuru aziko hari ibyo arimo arengera bikarangira abyangirije, abayobozi rero turabasobanurira n’abataje tuzabashakira umwanya kugira ngo bumveko gutanga amakuru nubwo ari inshingano ariko babifitemo n’inyungu.”

Uko tuzagenda tubahugura, uko tuzagenda tubigisha bizagenda bigabanyuka ibyo kudatanga amakuru nubwo byari bikeya, iyo ukorera abaturage ubagezaho amakuru kandi ukabakorera n’ubuvugizi, rero tuba dukeneye ko ibitangazamakuru bigaragaza aho bitagenda neza, natwe tubone aho dukosora, cyangwa tugorora, kuko utamenye ibibazo abaturage bafite, ngo unamenye nimba ibyo wababwiye barabyumvise, ngo mufatanye bigirire abaturage akamaro ntacyo waba ukorera abaturage.

Uyu muyobozi w’intara yiburengerazuba abona ko ubuyobozi n’itangazamakuru bikoze neza mu nyungu z’umuturage bifasha wamuturage kumenya amakuru nyayo, ibi bikaba bigaragaza ko ubuyobozi n’itangazamakuru byuzuzanya ku kigero cya 80%.

Umuoybozi w’intara y’iburengerazuba Munyentwari Alphonse ubwo yaganiraga n’itangazamakuru

KAJANGANA Jean Aime ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi ari naryo rifite inshingano yo kureba ko iri tegeko ryerekeye kubona amakuru ryubahirizwa, wagarutse ku banyamakuru bamwe bimwa amakuru, n’ubuyobozi bubita ko nta bunyamwuga bafite, bikarangira bitanye ba mwana mugihe hari uwo bahuye adafite imyitwarire myiza bikarangira umuyobozi abyitiriye abanyamakuru bose akabashyira mugatebo kamwe.

Abanyamakuru nabo bashinza abayobozi imyitwarire mibi ishingira ku kwimana amakuru, rero inama nkiyingiyi iba yabahuje bombi, irabikemura bigatuma buri wese arushaho gusobanukirwa iri tegeko rigenga gutanga no kubona amakuru urwicyekwe rwa buri umwe rugashira, bigafasha bose ufite icyo akuramo aba yacyungutse.

Inyungu zo gusobanukirwa iri tegeko ziri ku bantu batatu, (Umuturage, umunyamakuru n’umuyobozi), kuko amakuru nkariya twavugaga umuturage aramutse ayaboneye ku gihe byamufasha cyane haba mu mibereho, muri gahunda z’akazi, icyo waba ukora cyose ukenera amakuru ngo ibyo uteganya ubiteganye ukurikije amakuru wakuye mu buyobozi, rero ku muyobozi ukorana n’itangazamakuru ntako bisa, kuko itangazamakuru rimufasha gutangaza amakuru rikamugerera aho atari kubasha kugera wenyine, akanabasha kwigira kubyo yigiye ahandi, kuburyo niyo itangazamakuru rivuze ibitagenda bifasha wa muyobozi kubikosora.

Amakuru atarwa ngo atangarizwe abaturage babashe kubimenya, rero kuri ubu turashaka ko iri tegeko abantu bose barimenya, akaba ariyo mpamvu turimo kugenda tuzenguruka igihugu cyose turisobanura.

Iri tegeko ryasobanurwaga n’itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, ryasohotse mu igazeti ya Leta No 10, yo kuwa 11/Werurwe/2013

Kajagana Jean Aime, ukuriye urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi, mu rwego rw’umuvunyi
Abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze bari bakurikiye kuva ikiganiro gitangiye kugera kirangiye

NSHIMIYIMANA Eric