October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iburengerazuba: Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF mu rugamba rwo guhanganga n’inda ziterwa abangavu

YASUWE 84 

Kucyumweru tariki ya 26/Mutarama/2020, mu karere ka Karongi hateraniye inama yahuje urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, ku bufatanye n’urubtiruko bakaba bemeranyije ko bagiye guhita batangira guhangana n’ikibazo cy’inda zitifuzwa ziterwa abangavu, aho bahize ko bazizihiza umunsi w’abagore impinduka zaramaze kugaragara.

Bagarutse kuba mubyo bakora byose bagomba kwihuta, ndetse binoze kurusha mbere, kugira bagere ku muryango bifuza umuryango ushoboye kandi utekanye.

Mu bikorwa byihutirwa bagiye guhita batangira guhangana nabyo bagarutse ku kibazo cy’isambanywa ry’abangavu, bagakorerwa ubuvugizi abatarabona ubutabera bakabushakirwa, ababateye inda bakabiryozwa, ndetse bazanasubiza mu buzima busanzwe abangavu batewe inda zitifuzwa.

Mu myanzuro yafashwe yihutirwa igiye guhita ishyirwa mu bikorwa n’ukurwanya isambanywa ry’abana, n’iterwa ry’inda zitifuzwa ziterwa abangavu, aho bagiye gushyiraho itsinda ry’urubyiruko n’ababyeyi rya “Nganiriza Mubyeyi.”

Ibikorwa bizakorwa harimo kuba bazakurikirana imanza ziregerwa z’iterwa ry’inda ry’abangavu, ndetse aba babana bakaba bagiye guhita batangira gukorerwa ubuvugizi, bamwe bazasubizwa mu mashuri aho bishoboka, abandi bigirwe imishinga ibyara inyungu baterwe inkunga batangire gukoea bivane mu bukene.

Nyiransengimana Donathile, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF mu karere ka Ngororero, yagaragaje ko nubwo ibikirwa bagiye gushyiramo imbaraga ari byinshi ariko icy’isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu agaragaza ko ari kimwe mubyo bagiye guhita baheraho.

Ati “nubwo twabikoraga tugiye kurushaho kubinoza, twibanda cyane kuguhangana ninda ziterwa abangavu, tubafasha kugaruka mu muryango bakabasha kongera kwisanga mu muryango nyarwanda, kuko abenshi bitereye icyizere, rero mu mikoranire n’inzego tugomba guhagurika ngo tubirandurane n’imizi yabyo ibi bibazo.

Kabega Emmilienne umuyobozi wa komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza mu rugaga ku rwego rw’igihugu, yagarutse ku kuba ikibazo cyo gusambanya abnangavu bari basanzwe bagikoraho, ariko kuri ubu bakaba bagiye kongera imbaraga mu guhangana nacyo.

Ati “twari dusanzwe tugikoraho ariko kuri ubu tugiye gukora ibikorwaa bitandukanye, aho tuzakora ubukangurambaga, aho tuzabiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi, tukamenya abangavu batewe inda, tukanamenya ubutabera bakeneye, tukanamenya uko babayeho mu buzima busanzwe kuko iyo wabyaye uri umwana nawe urerwa kurera nawe birakugora ubundi tukabafasha.”

Tugiye kongera imbaraga mu gufatanya n’urubyiruko, kuburyo iki gikorwa kirihutirwa cyane, kuburyo tuzajya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uzizihizwa tariki 03/Werurwe tuzaba twaragize icyo tugeraho gifatika kandi kigaragarira buri umwe.

Tuzategura ibikorwa byinshi bizatuma urubyiruko rubasha kwirekura rukigisha bagenzi babo, harimo amarushanwa azakorehwa mu buryo bw’ubukangurambaga, impamvu zivugwe, kandi urubyiruko rubigiremo uruhare rufatika, mu mashuri uhereye muy’abanza ukageza muri Kaminuza, ndetse nabatarize, ndetse tuzagera no muma gereza kuganira n’abahaniwe ibyaha byo gusambanya abangavu batange ubuhamya kuko bazi ibibi byabyo.

Tuzafatanya n’urubyiruko rubashe kumenya impamvu zose zituma abangavu baterwa inda, kuko iki ni ikibazo kimaze igihe kivugwa, kuki bidashira? Ese nta mpamvu zindi zihari zirengagizwa kandi ziramutse zimenyekanye byafasha mu gushaka ibisubizo birambye, mugukemura iki kibazo birambye.

Kabega Emmilienne umuyobozi wa komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza mu rugaga ku rwego rw’igihugu, ubwo yarimo atanga ikiganiro

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu mpera za 2019, igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017-2019 mu kwezi Ukwakira, 8.663 muri yo ni ay’abana basambanijwe, Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 kugera mu kwezi k’ukwakira abana basaga 15.696 bari baramaze guterwa inda.

Itegeko riteganya ko usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 18 ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’umuryango mu ntara y’iburengerazuba
Abayobozi batandukanye bo ku Rwego rw’intara n’abaturutse ku rwego rw’igihugu babarizwa mu rugaga rw’abagore rushamikiye mu muryango RPF Inkotanyi
Imibare ya Minisante igaragaza abangavu batewe inda kuva 2016-kugeza mu kwezi kwa 10/2019

NSHIMIYIMANA Eric