October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mukura VS yakubitiwe ahareba I Nzenga na APR FC

YASUWE 56 

Nyuma yo kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports isanzwe ihaangana na APR FC, APR yatangiye irushanwa ry’igikombe cy’Intwari itanga ubutumwa, inyagira Mukura VS ibitego 3-1.

Ikipe ya Mukura VS niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 35 ku gitego yatsindiwe na Ntwari Evode winjiranye Mutsinzi Ange mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Rwabugiri, umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa,APR FC yahise yishyura ibifashijwemo na Byiringiro Lague waciye mu rihumye ba myugariro ba Mukura VS.

KWAMAMAZA

APR FC ihagaze neza kurusha izindi kipe mu Rwanda, yabonye igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira gitsinzwe na Usengimana Danny n’umutwe.

Ku munota wa 85 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya gatatu,ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina,umukino urangira ari 3-1.

Muri iri rushanwa ry’intwari,amakipe ane yaryitabiriye azahura yose,izagira amanota menshi kurusha izindi yegukane igikombe ku munsi w’Intwari uba buri mwaka taliki ya 01 Gashyantare.

Mukura Victory Sports izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020, ihura na Kiyovu Sports mu gihe APR FC izahura na Police FC, Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports yacikiranye na Police FC saa 18:00.