October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ifoto y’Umunsi: Ubuhanga bw’umubyinnyi w’i Kigali mu gitaramo

YASUWE 24 

Taliki ya 20 Ukuboza 2019 nibwo abahanzi bakomeye barimo Umunye-Ghana Joseph Bulley [Magnom] bataramiye Abanya-Kigali mu gitaramo cy’uburyohe cyasoje ‘Izihirwe na MTN’.

Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, cyahurije hamwe abahanzi barimo Social Mula, Riderman na Bushali.

Babanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye barimo Symphony Band n’ababyinnyi batandukanye barimo umwe wagaragaje ubuhanga budasanzwe bitewe n’uburyo yabyinaga, akananyuzamo agakora ubufindo bumeze nko kumira umuriro.

KWAMAMAZA

Imibyinire ye yerekanye ko uruganda rw’imbyino rumaze gutera imbere, cyane ko abamurebaga banyuzwe, bakabigaragarisha amashyi y’urufaya yo kumushimira.

Urubyiruko rutandukanye rwari rwabukereye cyane ko ari igitaramo kwinjira byari ubuntu kuri buri wese wifuzaga kwihera ijisho abahanzi akunda cyane nk’uko Igihe cyabyanditse.