October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 40 barimo n’umuganga wabitagaho

YASUWE 38 

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Mutarama 2020  umuganga wo mu bitaro bya Hubei yitabye Imana  nyuma y’iminsi micye yanduye iki cyorezo ubwo yari arimo kwita ku murwayi wari urwaye iki cyorezo cya Coronavirus akakimwanduza.

Iki cyorezo gitera umusonga kimaze guhitana abantu barenga 40 mu gihe abarenga 1300 bamaze kucyandura hirya no hino ku isi dore ko cyageze mu Bufaransa kikaba kimaze guhitana 3, u Buyapani, Thailand, Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko France24 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

KWAMAMAZA

Naho ibitanyamakuru byo mu Bushinwa byo byanditse ko ibitaro bifite ibitanda 1000 birimo kubakwa  ngo bifashe mu kwakira abarwayi bakomeje kwiyongera kandi bakeneye kuvurirwa ahantu ha bonyine, harimo gukoreshwa imbaraga nyinshi zishoboka ngo birangire kuko biteganyijwe ko bizuzura mu minsi itandatu.

Umuganga Liang Wudong wahitanywe na coronavirus

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi, kwipfuna no kwitsamura, ibi byose ngo iyo bimaze kukugeraho ngo ugatangira guhumeka nabi uhita urwara umusonga arinawo uguhitana.

Inkuru yabanje: http://Dufite amakuru yizewe ko nta munyarwanda uri mu mujyi wagaragayemo Coronavirus – Dr Diane Gashumba