October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kigali: Abize muri IPRC basabwe kugaragaza ubudasa ku isoko ry’umurimo

YASUWE 32 

Izi ni zimwe mu nama n’impanuro zahawe abanyeshuri barangije amasomo y’Ubumenyingiro muri IPRC Kigali, ubwo bahabwaga impamya bumenyi z’icyiciro cy’igihe gito mu myuga itandukanye.

Umuyobozi wa IPRC Kigali Eng. Diogène Murindahabi, yadutangarije ko mu rwego rwa gahunda y’igihugu ya hanga umurimono guteza imbere ubumenyi ngiro, bashyizeho gahunda yo gufasha abantu batandukanye bakora imyuga itandukanye kubafasha kongera ubumenyi bagakora ibyo bazi neza kandi bize kuko usanga abenshi babizi, ariko ntaho babyize.

Yakomeje avuga ko muri aba barangije harimo abize za Kaminuza mu yandi mashami Atari ay’imyuga, abarangije amashuri yisumbuye, abize amashuri abanza ndetse n’abandi bazi gusoma no kwandika gusa batize.

KWAMAMAZA

Umunyamakuru wa rwandanews24 amubajije uko bahuza abantu bize n’aba bandi bazi gusoma no kwandika gusa kandi ubumenyi bwabo butari ku rwego rumwe, Eng. Murindahabi yasubije ko nabo babanje kubyibaza, ariko basanze abasanzwe bakora imyuga batarize babifitemo ubumenyi kurusha abize kuko bo biba ari ugutangirira kuri zero ku birebana n’imyuga.

Ku bijyanye n’uko bakurikirana aba banyeshuri, Eng. Murindahabi yavuze ko iyo barangije kwiga bakajya mu mirimo, babakurikirana aho bakorera ndetse bakanabaha abandi banyeshuri bakabafasha kwimenyereza umwuga.

Bamwe mu banyeshuri barangije aya masomo baganiriye na rwandanews24, badutangarije ko n’ubwo bitoroshye kubona akazi cyangwa kampani bahabwamo imyanya, ariko ngo bazihangira imirimo kandi ngo ibyo bize muri IPRC ntabwo aria bantu benshi bazi kubikora kuburyo Babura aho bakorera.

Ukurikiyeyezu Jean Félix, ni umwe mu barangije amasomo yabo muri IPRC Kigali mu ishami ry’ibijyanye no gukonjesha

Ukurikiyeyezu Jean  Félix, ni umwe mu banyeshuri barangije muri IPRC Kigali mu ishami ryigisha ibyo gukonjesha ugenekereje mu Kinyarwanda, aribyo bita Air- condition    mu ndimi z’amahanga. Yatubwiye ko babona nta mpungenge z’akazi bafite kuko harimo kubakwa amazu ageretse (Etages) hirya no hino mu gihugu kandi bazakenera gushyiramo ‘essanceur’, urumva ko ahubwo dushobora kuzaba bacye ugereranyije n’aho dukenewe.

RDF yahawe igihembo cy’ishimwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba IPRC

Abanyeshuri barangije amasomo yabo mu cyiciro cy’igihe gito (Short courses) ni 429, bakaba barize amashami atandukanye ya tekinike ariyo (training in Plumbing, welding machine tools, Electrical Electronics, Automobile, Air-Condition na Refrigeration and information Communication technology). Aba bakaba ari abarangije muri IPRC Kigali, imwe muzigize Rwanda Polytechnics, hakaba hanatanzwe ibihembo by’ishimwe bitandukanye ku banyeshuri n’abafatanyabikorwa b’iyi Kaminuza.