October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya imigi 10 ya mbere ihenze kuyibamo muri 2020

YASUWE 12 

Buri uko umwaka ushize ikigo cy’ubumenyi muby’ubukungu The Economist Intelligence Unit(EIU) gikora ubushakashatsi ku bjyanye no kumenya uko ibiciro by’imibereho bihagaze mu mijyi yo mu bihugu bitandukanye ku isi.

Mu mwaka ushize wa 2019 iki kigo EIU cyakoreye ubushakashatsi bwacyo mu migi itandukanye yo mu bihugu bigera ku 133  byo ku migabane itandukanye y’isi hagamijwe kumenya imigi ihenze mu mibereho kurusha iyindi ku isi.

Bimwe mubyo iki kigo cyagendeyeho kugira ngo hafatwe umwanzuro ko ubuzima mu mujyi runaka buhenze kurusha ahandi ni ukugenzura ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, iri suzuma rikaba ryarakorewe ku bintu birenga 150 bitandukanye hagereranywa ubusumbane bw’ibiciro mu migi itandukanye.

Nyuma yo gukora ubu bucukumbuzi iki kigo The Economist Intelligence Unit cyashyize ahagaragara urutonde rw’imigi 10 ihenze cyane ugendeye ku giciro  cy’ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu migi itandukanye yo ku isi.

Imwe mu migi igaragara kuri uru rutonde rutagaragaramo umugi n’umwe ubarizwa ku mugabane wa Afurika, ni umujyi wa Singapore umujyi mukuru wo mu gihugu cya Singapore, umujyi wa Paris wo mu gihugu cy’Ubufaransa na Hong Kong, aho iyi migi yose kuri ibi byagendeweho byose yanganyije amanota bivuze ko amafaranga ashobora gukenerwa mu kugura byinshi mu bikenerwa mu  buzima bwa muntu bwa buri munsi yegeranye cyane.

Uru nirwo rutonde rwerekana uko imigi ihenze cyane kuyibamo ku isi:

  1. Singapore(Singapuru)
  2. Paris(Ubufaransa)
  3. Hong Kong(Ubushinwa)
  4. Zurich(Ubusuwisi)
  5. Geneva(Ubusuwisi)
  6. Osaka(Ubuyapani)
  7. Seoul(Koreya y’amajyepfo)
  8. Copenhagen(Danemark)
  9. New York(Amerika)
  10. Los Angeles(Amerika)

Yanditswe na MANISHIMWE Elias