Hari amakuru avuga ko mu Mudugudu wa Mugorore Akagari ka Mugorore mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, hafatiwe bantu bagera kuri batatu bakekwaho kwitabira imyitozo yo mu mitwe yiswe iy’iterabwoba, igamije kugaba ibitero byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umwe mu baturage wavuganye na Bwiza dukesha iyi nkuru utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko aba bantu batatu bafashwe mu kwezi ku Kuboza 2019 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo irwanya Leta y’u Rwanda.

Ati “Abo bantu batanu barafashwe mbere ya Noheli ho gato, uzwi uri ku isonga ni uwitwa Habineza mwene Kampayana Nicolas na Nyiransabimana Modeste utuye ku isanteri yitwa Mugorore ni we wafashwe mbere y’abandi bose, hari abafatiwe rimwe nawe barekuwe ariko we kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye.”

Ati “Habineza yafashwe ni mugoroba nka saa mbiri zishyira saa tatu, Twaguye mu kantu nti twari tuzi ibyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba nk’uko ubuyobozi bwabitubwiye, Twari tuzi ko afashwe kuko yari asanzwe ari umunywarumogi, akorana n’amabandi, Twagize ngo ni ibyo akekwaho.”

Yafashwe na Gitifu w’Akagari ka Mugorore n’irondo ry’umwuga, bukeye ni bwo mu gitondo ni bwo uwitwa Cyama (ushinzwe umutekano mu Murenge wa Juru) yaje ari kumwe n’abasirikare bafite imbunda.

Birumvikana ko bari bafite amakuru, bahise batwara n’abandi harimo uwitwa John, babajyanye ku gisirikare hakurikiraho inama y’abaturage, Hari igisirikare gicumbitse hafi y’Umurenge wa Juru gicunze umutekano ni ho twamenye ko babajyanye.

Inama y’abaturage niyo yatangaje iby’abasore bakoranaga n’imitwe yitwaje intwaro itaratangajwe amazina.

Ati “habaye inama rusange y’abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahanini bwiyama urubyiruko, ndetse no gusaba ababyeyi kumenya ibyo abana barara bakora, Inzego z’umutekano ni zo zatubwiye ko abo basore babyukaga nijoro bakajya gukora imyitozo ya gisirikare ku ruzi, Ni ahantu hari ishyamba, intoki hadatuwe kandi hegereye igishanga cya Rwansoro, nta bantu bahaba, hari ishyamba ryinshi ahandi ni igishanga uretse kuhanyura ku manywa. Ab’iwacu bo bose bageraga kuri batatu bararekuwe, hasigayemo uwitwa Habineza wafashwe mbere.”

Ati “ Batubwiye ko bakoranaga na Al- Shabab n’indi itwe yitwara gisirikare bagahabwa imyitozo. Inzego z’iperereza ntizashatse kutubwira byinshi ku bantu nyir’izina batangaga iyo myitozo, Byinshi nabonye byaragumye ari amabanga ya gisirikare gusa byahwishwishijwe ko Kayumba Nyamwasa yaba abiri inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugorore, Jean de Dieu Rukundo avuga ko aba baturage bafashwe mu rwero rw’iperereza kuko bamwe bashyizwe mu majwi na Habineza, gusa byagaragaye ko nta cyaha bafite bakurikiranwaho babiri bararekurwa.

Abanje kugorana mu gutanga aya makuru, yageze aho ati “ Uwakekwagaho ibyaha yarafashwe [Habineza] abandi basanze nta kibazo kindi bafite, bafashwe kubera ko yari yabashyize mu majwi gusa.

Ni umwe wenyine wafashwe witwa Habineza abandi ni ba John babiri babiri bitiranwa, batashye uwo munsi nta kibazo cyabayeho.”

Uyu muyobozi yahakanye ibivugwa n’abaturage ko hari ahantu hatangirwaga imyitozo mu gishanga cya Rwansoro ahitwa mu Kigwengeri.

Ati “ntabo dufite bajyaga mu mashyamba cyangwa by’Ikigengweri bagiyemo, yatubwiye ko [Habineza] yajyaga ajya i Kibungo ngo ariho yari kuzanyura agenda, ubwo sinzi iyo yari agiye, amaze kubitubwira no kubyemera twamushyikirije inzego zisumbuye, ibindi byo kujya za Rusumo ni iby’abaturage ayo makuru si yo, ni ugushyushya inkuru, yajyaga i Kibungo aho afite mushiki we ngo azabone aho azanyura ajya mu mitwe y’iterabwoba.”

Bwiza yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Marie Michelle Umuhoza ku murongo wa telefoni ntibyakunda.

Urubyiruko muri make rukomeza gusabwa n’ubuyobozi kugana ibikorwa byaruteza imbere aho kwijandika mu byaha nkibi byo kujya mu mitwe y’iterabwoba.

NSHIMIYIMANA Eric