October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bashonje bahishiwe: Bitarenze ukwa 12 abavoma ku iriba rya Gasamagwe I Gahanga baraba babonye amazi meza

YASUWE 15 

Aya ni amagambo ahumuriza akanatanga icyizere ku baturage b’utugali 11 two mu mirenge ya Gahanga, Kagarama na Busanza yose ibarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ko bitarenze ukwezi kwa 12/2020 bazaba bagezweho n’amazi meza kandi bakayabona biboroheye dore ko bayageraho ari ukwiyuha akuya. Ibi byatangajwe na Bwana Ndagijimana Joel ushinzwe Ingufu n’amazi muri aka karere ka Kicukiro.

Nyuma y’inkuru rwandanews24 yabagejejeho yavugaga uburyo aba baturage basaba ubuvugizi bw’uko nabo bakwegerezwa ibikorwa remezo by’umwihariko amazi meza, abaturage bo muri iyi mirenge twavuze haruguru bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi ubuyobozi bwabamaze impungenge kandi bubaha icyizere n’ubwo hakirimo igihe bo bavuga ko ari kinini ngo aya mazi azabe abagezeho.

Abaturuka mu mirenge 3 bavoma kuri iyi kano

Mu kiganiro na rwandanews24,  Umuyobozi ushinzwe Ingufu n’Amazi mu karere ka Kicukiro yadutangarije ko iki kibazo bakizi ndetse ko no kuri iyi kano bavomaho y’ahitwa Gasamagwe bagezeyo bakareba uko byifashe.

KWAMAMAZA

Ndagijimana Joel, niwe ushinzwe Ingufu n’amazi muri aka karere ka Kicukiro, yagize ati: dufite gahunda yo gukwirakwiza amazi mu mujyi wa Kigali n’akarere ka Kicukiro kose aho atari, kandi imirimo yaratangiye kuko amazi tuzayafatira ku bigega i Kanzenze mu karere ka Bugesera, harimo kubakwa  ibigega I Nyanza ya Kicukiro.

Mu murenge wa Kanombe ngo aharimo kubakwa ibigega ni ahitwa kuri Rwandatel kuko ikibazo cy’abantu bavoma kuri iri vomo ryo kwa Gasamagwe turakizi. Hari n’umushinga akarere ka Kicukiro kakoranye n’umushinga witwa water for People, uyu nawo akaba ari umuterankunga muri gahunda yo kugeza amazi ku baturage.

 

Ndagijimana Joel, yabwiye rwandanews24 ko bitarenze Ukuboza 2020 abaturage bazaba bamaze kugezwaho n’amazi kuko ngo imirimo yaratangiye kandi irimo kwihuta.

N’ubwo abaturage baganiriye na rwandanews24 bavuga ko mu kwa 12 ari kure kuko ngo bamaze igihe kinini barirengagijwe, Bwana Ndagijimana Joel yavuze ko barimo kwihutisha imirimo yose igomba gukorwa ngo bagerweho n’amazi meza.