October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique -Amafoto

YASUWE 24 

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 15 Mutarama 2020, yarahiriye manda ye ya  2 nyuma y’amatora yabaye mu Ukwakira umwaka ushize wa 2019, umuhango w’irahira rye ukaba witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo n’ uw’ u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Nyusi ukomoka mu ishyaka  rya Frelimo (Front for the Liberation of Mozambique) yatsinze muri aya matora Ossufo Momade wo mu ishyaka Renamo (Mozambican National Resistance), wahise atanga ikirego mu rukiko avuga ko amatora yabayemo uburiganya. Nyusi akaba yaratsinze ku majwi 70%.

Perezida Paul Kagame yitabiriye  uyu muhango w’irahira rye akubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari yitabiriye inama izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW) yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 12 nk’uwa Angola, Botswana, Cape Vert, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Portugal, Zambia, Zimbabwe n’ibindi nk’uko tubikesha The East Africa.

Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu yagejeje ku bari bateraniye ku rubuga rwitiriwe ubwigenge mu murwa mukuru Maputo (Maputo Independence Square), Perezida Nyusi yatangaje ko muri iyi manda ye ya kabiri azakomeza guharanira amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage be.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi w’imyaka 60 ni perezida wa Kane wa Mozambique kuva mu 2015. Yabanje kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2008 kugeza mu 2014, ubwo yagirwaga umukandida w’ishyaka Frelimo agatsindira manda ye ya mbere yarangiye mu mwaka ushize wa 2019.

Uyu muyobozi yaherukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2019,  aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga kuri Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina izwi nka ICASA.