October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Umugore w’uwahoze ari Visi Meya yandikiye Perezida Kagame yishinganisha

YASUWE 22 

Umugore wa Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere n’ubukungu, aratabaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame.

Ndabereye yegujwe kuri uyu mwanya mu karere ka Musanze ku mpamvu zirimo guhoza ku nkeke umugore we, kumukubita no kumukomeretsa. Ibi ni na byo byaha aburana mu rukiko rwisumbuye rwa Muhoza.

Mu buhamya burebure uyu mugore yanditse ku rubuga rwa Twitter, yavuze uburyo we na Ndabereye bari babanye mu makimbirane, hakaba ubwo amubujije kujya ku kazi, akamukubita, akamwima imfunguzo zo mu rugo, ngo hari n’ubwo yagiye arusimbuka igihe yabaga ashaka kumwica.

Uyu mugore arishinganisha, agasaba Perezida Kagame na Jeanette Kagame kumurenganura gusa Ubushinjacyaha Bukuru bwamumaze impungenge kuko ngo ikibazo burimo kugikurikiranira hafi.

Ati “Nyakubahwa @FistladyRwanda Mama wacu, mubyeyi ukunda abana, nkaba mpangayikishijwe cyane n’umutekano w’abana bange bahungabanyijwe n’ibyo babonaga Se ankorera kuko bantabaye kenshi none nkaba ngiye kubasiga ari imfubyi.”

Ubushinjacyaha Bukuru buti: “Ntugire impungenge iki kibazo Ubushinjacyaha Bukuru burakizi kandi burimo kugikurikiranira hafi.”

Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwamumaze impungenge

Ubutumwa bwose bw’uyu mugore buri hano: https://twitter.com/KamarizaOlive/status/1216825544383352833

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ndabereye yatawe muri yombi taliki ya 30 Ukwakira 2019, akurikiranweho gukubita uyu mugore we, akamukomeretsa bikomeye ndetse amupfura n’imisatsi, icyaha yakoze mu gitondo cy’uwo munsi nk’uko abaturanyi babo babitangarije itangazamakuru. Icyo gihe uwo mugore yajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere n’ubukungu

Tariki 9 Mutarama 2020, Ndabereye wari mu mpuzankano z’abagororwa, yaburanye urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo,  ariko ubushinjacyaha buvuga ko butakwizera ko atazongera guhohotera umugore we n’ubwo we yavuze ko yakwikodeshereza indi nzu yo kubamo, ntabane n’umugore. Byari biteganyijwe ko urubanza rusomwa kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Mutarama 2020 ariko amakuru atugezeho avuga ko rwamaze kwimurirwa taliki ya 29 Mutarama 2020.

Inkuru yabanje: http://Musanze: Visi meya yasabye kurekurwa akajya muri geto ntasange umugore we