October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Col Ruzindana Mushagarusha Mwenebantu wari ushinzwe iperereza muri FDLR/FOCA yatawe muri yombi

YASUWE 44 

Mu rukerera rwo ku cyumweru taliki ya 12 Mutarama 2020 inyeshyamba za NDC NDUMA ziyobowe na Gen.Guidon zateye ibirindiro bikuru bya Brigade ya FDLR yitwa Niker 001 yari ikambitse ahitwa Byumba,Gurupoma ya Gihondo hafi ya Bambo  ari nabwo Col Ruzindana Mushagarusha Mwenebantu wari ushinzwe iperereza muri FDLR/FOCA yafatiwe agatabwa muri yombi na Mai mai NDC Nduma.

Inyeshyamba za NDC NDUMA zikuriwe na Gen.Guido zabashije gutsimbura Brigade Niker 001 zari ziyobowe na Gen. Karume mu ntambara yamaze amasaha 4 yose kugeza ku  gicamunsi nibwo amasasu yaracogoye muri ako gace.

Muri iyo mirwano inyeshyamba za Mai Mai NDC NDUMA zaguye gitumo Col. Ruzindana Felicien uzwi nka Col Mushagarusha Mwenebantu wari ushinzwe iperereza muri FDLR. Muri iki gitero kandi hakomerekeyemo Col. Rutaganda Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Mazizi akaba yarahoze ari Burugumestre wa Komini Murama na Maj. La Fontaine umuvugizi wa FOCA, ariko bo bakaba babashije gutoroka izi nyeshyamba nk’uko Rwanda tribune dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Hashize igihe kigera ku kwezi imitwe y’abarwanyi bo muri Congo Kinshasa yishyize hamwe kugirango ifashe ingabo z’iki gihugu FARDC mu rugamba rwo kwirukana imitwe yitwaje intwaro k’ubutaka bwa Congo, hakiyongeraho idini rikomeye muri aka gace ka Rucuru ryitwa CECA naryo ryatangaje ko rigiye gutanga ubufasha bujyanye n’ubukangurambaga ku baturage bose ba Congo kugirango birinde guhishira amakuru yafasha umwanzi no gutera ingabo mu bitugu ingabo za FARDC.