October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Burundi-Tanzaniya: Polisi yafashe imbunda zisaga 100 zirimo Ak-47 ku mupaka

YASUWE 46 

Guhera kuwa Mbere taliki ya 06 Mutarama 2020, ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cy’u Burundi hiriwe hazenguruka amakuru avuga ko ku mupaka wa Kobero uhuza iki gihugu na Tanzania hafatiwe imbunda zisaga 100 zo mu bwoko bwa AK-47, ariko igipolisi kiza kuyanyomoza iby’ayo makuru.


Igipolisi cy’Uburundi kivuga ko ari ukubeshya, izi mbunda ngo byagaragaye ko ari ibikinisho by’abana abantu babonye bakabyikangamo imbunda za nyazo.

Bivugwa ko kuwa Mbere nyuma ya saa sita hari ikamyo yari iturutse muri Tanzania yageze ku mupaka wa Kobero, nk’uko bisanzwe hagatangira igikorwa cyo kugenzura ibigiye kwinjizwa mu gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Iwacu-Burundi ivuga.

Kera kabaye imwe mu makarito yari ari muri iyo kamyo yaje gutuma abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bikanga ubwo babonagamo ibisa nk’imbunda za AK-47.

Umuvugizi w’igipolisi, Moise Nkurunziza nyuma yasobanuye ibyo babonye. Ati: “Usibye ibikoresho by’ubwubatsi birimo za ferabeto, ikamyo yari irimo n’ibikinisho biteye nk’imbunda.”

Nkurunziza akomeza avuga ko kubera ko ibyo bikinisho bisa n’imbunda neza, byatumye abatambukaga bikanga, umwe muri bo abasha gufata amafoto atangira kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’igipolisi avuga ko abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka babaze ibyo bikinisho bisa n’imbunda zikorerwa mu Burusiya za Kalachnikov (Ak-47) zigera ku 115. Banasanzemo kandi ibisa nk’imbunda zo mu bwoko bwa mitarayezi (mitrailleuses) zifite amaguru abiri.

Nk’uko byemejwe n’igipolisi ngo ibyo bikinisho ni iby’uwitwa Adatia, Umuhinde utuye i Bujumbura. Kubera gutinya ko ibyo bikisho byakoreshwa mu migambi mibi, umuvugizi wa polisi yavuze ko inzego z’umutekano zahise zibifatira.

Usibye mu Burundi bakeka ko ibikinisho nk’ibi biteye nk’imbona bishobora gukoreshwa mu bugizi bwa nabi nko gukanga abantu.

Mu Rwanda usanga bicuruzwa mu maduka atandukanye acuruza ibikinisho by’abana ndetse usanga abahanzi babyifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo.